slider Ubukungu

Umuryango uzajya wishyura Mituweli byibura kuri 50% uzajya ubasha guhabwa serivise z’ubuvuzi kuva 1/7 kugeza 31/12

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumye ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n°03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweri).

Ni itegeko ryasuzumwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020.Iryo tegeko riteganya ko umunyamuryango winjiye bwa mbere mu bwisungane mu kwivuza atangira kwivuriza ku musanzu we hashize iminsi mirongo itatu (30) awutanze.

Icyakora, umwana w’uruhinja, mu gihe atararenza amezi atatu (3) avutse, yivuriza ku bwishingizi bw’umubyeyi we. Iyo arengeje amezi atatu (3), atangirwa uwe musanzu.

Umunyamuryango agomba kuvugurura ubwishingizi bwe mbere y’uko umwaka urangira ariko akomeza kuvurwa iminsi itarenze 30 uhereye igihe ubwishingizi burangiye.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel yasobanuriye abagize Inteko Rusange ko umushinga w’itegeko mushya ugamije gukemura ikibazo cy’abanyamuryango ba Mituweri bakunze kwinubira uburyo abagize umuryango bishyuye imisanzu yabo nyuma ya 30 Nzeri bagomba gutegereza iminsi 30 mbere yo guhabwa serivisi z’ubuvuzi.

Bityo zimwe mu mpinduka zigaragara muri uyu mushinga ni uko ko guhera tariki ya 1 Nyakanga kugeza ku ya 31 Ukuboza buri mwaka, umuryango uzajya utangira guhabwa serivisi z’ubuvuzi igihe umaze kwishyura nibura 50% by’umusanzu wose.

Abagize urugo batishyuye umusanzu wose wa ngombwa kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza, bazajya bishyura kuri buri wese, umusanzu wa ngombwa wiyongereyeho amafaranga agenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Ku bazaba barengeje 31 Ukuboza batishyuye amafaranga yose,uburenganzira bwa serivisi z’ubuvuzi buzajya buhagarara.

Mu bitahindutse harimo ko umwaka w’ubwisungane mu kwivuza utangira ku itariki ya mbere Nyakanga ukarangira ku itariki ya 30 Kamena y’umwaka ukurikira.

Nyuma y’uko Abadepite babajije ibibazo no guhabwa ibisubizo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, bemeje ishingiro ry’uwo mushinga, ukaba uzasuzumirwa muri Komisiyo.

Ubu umuntu watanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ahereye ku itariki ya 1 Nyakanga 2020, ahita agira uburenganzira bwo kwivuza adategereje iminsi 30 kugeza muri Nzeri.

Related posts

Nta nyungu ibaho ku muntu mu gihe ibyo wayivanyemo byavuye mu kugirira nabi abandi-Perezida Kagame

Chief Editor

Abakozi ba Rwandair bagiye kugabanyirizwa umushahara kubera coronavirus

Chief Editor

U Rwanda rwatangaje abandi barwayi babiri ba Coronavirus barimo umugore w’umugabo uyirwaye

Chief Editor

Leave a Comment