Ubuhinzi

RAB ivuga ko ibiciro by’imbuto z’indobanure n’ifumbire byunganirwa na Leta byagabanyutse

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu kigo cyayo RAB,ivuga ko mu bihembwe by’ihinga 2021A, B na C ibiciro by’imbuto z’indobanure n’ifumbire byunganirwa na Leta byagabanyutse ugereranyije na mbere.

Umuyobozi wa gahunda ya Nkunganire Kigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Gatari Egide avuga ko ibiciro byagabanyutse hagati y’amafaranga 30 na 50.

Ati: “Ibihembwe by’ihinga turimo 2021A na B ibiciro by’amafumbire byaragabanutse, urebye nko ku kiro hagiye hagabanukaho amafaranga ari hagati ya 30 na 50. Ni ikintu kiza abahinzi bakwishimira. Iyo ubaze nk’umuntu uzagura ibiro 200 ni amafaranga menshi aba yungutse”.

Yatanze urugero ku ifumbire zisanzwe zimenyerewe nk’iya DAP izishyurwa ku mafaranga y’u Rwanda 480 ku kiro ikoreshwa cyane cyane mu gutera ibigori, soya, ingano n’ibishyimbo. Ifumbire ya UREE izagura 447 ku kiro ikoreshwa cyane cyane mu kubagara ibigori, umuceri no ku mboga. Indi fumbire ni NPK 17:17:17 ikoreshwa cyane cyane mu gutera ibirayi n’umuceri, ikiro kiri ku mafaranga y’u Rwanda 603.

Gatari yakomeje avuga ko muri rusange amabwiriza iyo asohotse bisaba ko agezwa ku nzego z’ibanze aho ubuhinzi bukorerwa. kugira ngo abahinzi bamenye uko ibiciro bizaba bihagaze.

Ikindi yagarutseho ni uko icyo gihe hakorwa ubukangurambaga ku buryo abahinzi baba bazi ibiciro, bakamenya ko bakoresha imbuto y’indobanure, bagateza ifumbire y’imborera, bagakoresha ishwagara ahari ubutaka busharira, bagashyiramo ifumbire mvaruganda mu gutera no kubagara.

Gatari yongeyeho ko ibiciro by’ifumbire byagabanutse kandi ubu nta kibazo gihari kuko ifumbire ikenewe mu gihembwe cya 2021A na B ihari ndetse n’imbuto z’indobanure cyane ko zisigaye zituburirwa imbere mu gihugu.

Ati: “Amasezerano n’abacuruzi bazazana ifumbire mu gihugu yarangije gusinywa muri Gicurasi twari twariteguye n’abacuruzi baratangiye kurangura. Ubu rero ifumbire yose mvaruganda ikenewe mu gihembwe k’ihinga 2021A n’ikizakurikiraho turayifite mu gihugu”.

Yatanze ingero z’uko ibiciro by’imbuto z’indobanure zisigaye zituburirwa mu gihugu ziri ku biciro bito.

Ati “Ku mbuto y’ibigori ya Hybrid RHM abahinzi bazayigura ku mafaranga y’u Rwanda 453 iyo ubaze izindi ziva hanze usanga zigura 1500. Imbuto ya Soya abahinzi bazazigura ku mafaranga y’u Rwanda 425. Ingano 346 ubusanzwe wasangaga ziri hejuru ya 900. Ingano zizagura amafaranga y’u Rwanda 346 ku kiro harimo ubwunganizi bwa Leta”.

Gatari ashishikariza abahinzi gukoresha ifumbere mvaruganda kuko ubutaka bahingaho bumaze gihe kinini buhingwaho bukeneye intungabihingwa kugira ngo umusaruro uboneke.

ti: “Abahinzi bumve neza ko gukoresha ifumbire mvaruganda ari ngombwa, nta yandi mahitamo dufite, kuko uko iminsi igenda ishira abantu bariyongera kandi ubutaka duhingaho ni bwo na ba sogokuruza bahinzeho, bityo ubutaka bukeneye kongerwamo intungabihingwa kugira ngo abantu babone umusaruro uhagije bisaba ko ubuhinzi bukorwa hakoreshwa ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure”.

Related posts

I don’t think a country can harbour genocide fugitives for 24 years willingly,Prosecutor General Jean Bosco Mutangana

admin

Prosecution withdraws case against REMA’s former DG Mukankomeje

admin

Zimbabwe: UN awards policewoman peacekeeper

admin

Leave a Comment