November 24, 2020
Ubutabera

RIB yerekanye abakobwa bane bakekwaho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku mbugankoranyambaga[Amafoto]

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekaye abakobwa bane batawe muri yo mbi nyuma yo gufatwa amashusho y’urukozasoni bayayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko abo bakobwa uko ari bane bakurikiranyweho icyaha cyo gushyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, bakaba barafashwe bimaze kumenyekana ko bakorana n’umugabo ucuruza abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi ari na we wabafashaga gushyira aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe mu bafashwe, avuga ko yari kumwe n’inshuti ye y’umukobwa bajya gusura umuhungu. Uwo muhungu basuye ngo yabasohokanye ku kabari kitwa Pili Pili, bagezeyo abagurira inzoga barasinda, maze abasaba kwerekana ubwambure bwabo ku rubuga rwa ‘instagram’.

Ubwo bo n’abandi bagenzi babo babiri berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020, abafashwe bavuze ko batari bazi ko kwerekana amashusho bambaye ubusa ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Umwe muri bo yagize ati: “Tumaze gusinda twatangiye kwiyerekana twambaye ubusa, ntabwo nari nzi ko mu Rwanda bitemewe, ntabwo byari ibyo kuryamana na we, ahubwo byari ukwambara ubusa gusa, bwarakeye numva nkozwe n’ikimwaro, ndasaba imbabazi umuryango Nyarwanda ko nawukojeje isoni”.

Bahorera Dominique,Umuvugizi w’ w’Umusigire wa RIB, yabwiye itangazamakuru ko abo bakobwa bafatanywe n’umusore usanzwe acuruza amashusho y’urukozasoni.

Uwo mugabo ngo abanza guha abana b’abakobwa ibiyobyabwenge mbere yo kubakoresha ibikorwa by’urukozasoni birimo no kwiyerekana bambaye ubusa, hanyuma akabacuruza kugira ngo bage kubasambanya.

Bahorera yagize ati: “Icyo aba agamije ni uko abantu iyo bamaze kureba amashusho y’umukobwa wambaye ubusa bahindukira bakamubwira ko bumva bashaka kuryamana na we, icyo gikorwa kiganisha ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, kandi harimo no kwangiza umuco Nyarwanda”.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere k’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Bavuga ko batari bazi ko kwifotoza bambaye ubusa bitabujijwe mu Rwanda

Related posts

Rubavu:Yafatanwe moto yari yibye nyuma yo kurangisha ngo yayitoraguye nibamuhe amafaranga

Chief Editor

Nyarugenge:Umugore yatawe muri yombi nyuma y’uko mu nzu ye basanzemo udupfunyika dusaga 5000 tw’urumogi yaranguzaga

Chief Editor

Dr.Habumuremyi watawe muri yombi yandikiwe amabaruwa abiri ntiyubahiriza ibiyakubiyemo birimo imyenda isaga miliyali n’igice

Chief Editor

Leave a Comment