November 24, 2020
Hanze

Burundi:Perezida Ndayishimiye yagaragaye yikoreye ijerekani anasangira urwagwa n’abaturage ku mukuzo umwe[Amafoto]

Perezida Evariste Ndayishimiye yitabiriye umunsi mukuru wahariwe amakomine mu Burundi awizihiriza i Gitega muri komini Giheta, mu birori ywgaragayemo we n’umugore we bikoreye ijerekani ndetse banasangira n’abaturage urwarwa ku mukuzo.

Ni umunsi wizihijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama 2020.Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye akomeje kwegerana n’abaturage ndetse no gusangira nabo nyuma yo gutorerwa gusimbura Pierre Nkurunziza muri Kamena 2020.

Uyu mukuru w’igihugu akomeje gutangaza abantu benshi kuko mu minsi ishize nabwo yagaragaye ari kuvuza ingoma n’abakaraza mu Burundi hizihizwa umunsi mukuru wo gushyigikirana.

Uwo munsi kandi, Perezida Ndayishimiye yagaragaye yikoreye umufuka urimo ituro yageneye abaturage bo muri Komini Giheta mu ntara ya Gitega ari nako umufasha we Angelique Ndayishimiye nawe yari afashe igiseke.

Perezida Ndayishimiye n’umuryango we bari bitwaje ibyokurya bitandukanye bageneye abaturage b’ahitwa Musama muri Komine Giheta.

Muri Mata ubwo Perezida Ndayishimiye yiteguraga amatora nabwo yagaragaye yikoreye umufuka urimo imfashanyo yahaye abahuye n’umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Gatumba mu ntara ya Bujumbura.

Kuwa kane Kamena 2020 nibwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko Gen.Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka CNDD-FDD ariwe wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida,Abadepite n’abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa gatanu 2020.

Amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yatangajwe,yerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.

Related posts

Pakistan:Indege ya gisivile yakoze impanuka ihitana abantu bose bari bayirimo[Amafoto]

Chief Editor

Arabia Saudite yahagaritse ingendo ntagatifu zigana Macca na Madina

Chief Editor

Burundi:Ingabo zahakanye ibyo gutera u Rwanda,abaturage bemeza ko abateye bavugaga Ikinyarwanda

Chief Editor

Leave a Comment