November 25, 2020
Udushya

Kayonza:Umugabo yapfuye nyuma yo kunywa ku muti yahawe abeshywa ko umufasha kubona abamwiciye umukobwa

Umugabo witwa Nzabanita Joseph wo mu Mudugudu wa Karambarara akagari ka Bwiza Umurenge wa Mukarange yapfuye nyuma yo kunywa umuti yahawe n’uwaje yiyise umupfumu amwizeza ko uwo muti amuhaye uri bumufashe kumenye abamwiciye umukobwa we ndetse n’abamwibye inka.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Kanama 2020 mu masaha y’umugoroba aho umugabo utazwi yaje mu rugo kwa Nzabanita amubaza niba hari umuntu waba waramugiriye nabi akabasha kumumwereka ndetse niba hari n’ibyo baba baribwe yabafasha bakabona ababyibye.

Amakuru avuga ko Nzabanita yahise abwira uwo mugabo ko aheruka gupfusaha umukobwa we kandi ko yaba yarishwe bityo amuhaye uwo muti wamufasha kumenya abamwiciye umukobwa.

Nshimiyimana Vincent ukodesha kwa Nzabanita yabwiye IGIRE ko uwo mugabo ashyira umuti mu gakombe asaba Nzabamwita gusomaho ndetse n’umugore we maze Nzabamwita asomaho umugore aranga nyuma biza kumera nabi ari naho yakurijemo kuvamo umwuka mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 02 Kanama.

Avuga kandi ko uwo mugabo wakoze ibyo,yagerageje kuvugana nawe kugira ngo aze akemure ikibazo yateje,maze akomeza kumubeshya kugeza na telephone ayikuyeho.

Ati“Yaraje arabwira ngo njyewe ntanga imiti haba hari umuntu wa kwibye cyangwa yakugiriye nabi ubaba wamufata uwbo ahita ababwira ngo ibyo bintu hari ibyo mwaba mufiteho ikibazo nkabibafasha,noneho umusaza ahita umubwira ati hari umuntu wanyiciye umwana wanjye w’imfura ndetse hari n’abigeze kunyiba inka.Ati aba bantu ushobora kubanyereka nkababona?undi nawe aravuga ati nabakwereka kuko ndimo ndababona kuko baracyariho ntabwo barapfa.Noneho ashyira umuti mu gikombe arababwira ati ni muciremo ubwo muzehe n’umukecuru we arangije amusukira ku kiganza aramubwira ngo rigataho arigataho umukecuru yanga kurigataho”.

Nshimiyimana akomeza avuga ko kuko hari amafaranga bari bamwemereye,umusaza yamaze kurigata kuri uwo muti umukecuru asa n’uwubipinze yima uwo mugabo amafaranga ye nawe ahita umubwira ko niba ayamwimye baribuze kugira ibibazo.Ubwo akimara kugenda umusaza ngo yahise atangira kuribwa amererwa nabi ako kanya ahita agagara.

Nshimiyimana yahise asaba umugore wa Nzabanita nimero z’uwo mugabo maze ahita amuhamagara amubaza icyo yabikoreye nawe amusubiza ko yabikozekubera ko banze kubahiriza ibyo bumvikanye ati ahubwo babazishe amasanduku menshi.Ubwo amubaza igikenewe,umugabo amusubiza ko bagomba kumuha ibihumbi 120 Frw basezeranye.
Ngo mu gitondo nibwo umusaza yaramutse yitabye Imana.Bakomeza guhamagara uwo mugabo ngo aze amukize agakomeza ababwira ko ari buze nyuma aza gukuraho telephone birangira bamubuze.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mukarange Murekezi Claude yemereye IGIRE ko ayo makuru ariyo ariko ko hataramenyekana niba uwo musaza yaba yishwe n’uwo muti.

Ati”Uko bivugwa ngo ni umuntu waje abwira uwo musaza ko afite ububasha bwo kumwereka uwamwiciye umwana ati ndaguha umuti uwunywe numara kuwunwa uwo muntu wakwiciye umwana araboneka.Amuca ibihumbi 30Frw ariko umsaza amuhaho ibihumbi 12Frw ati ibindi uzabimpa bukeye bwaho amaze kumuha umuti wawundi nyiri ukuwumuha agiye,nyuma y’amasaha nk’abiri umusaza atangira kugira ikibazo cyo kuruka kugeza uyu munsi aho yaje gushiramo umwuka arasinzira”.

Gitifu Murekezi avuga ko nyuma bakomeje kumuhamagara akabaca ibihumbi 200 bayamwereye nabwo ntiyaza bakomeza guhamagara ahita atangira kubatera ubwoba ngo nibakomeza kumuhamagara bose arabasinziriza.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma ngo barebe niba koko yaba yazize uwo muti yahawe n’umupfumu.

Ni mu gihe kandi urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukomeje gushakisha uwo mugabo kugira ngo atabwe muri yombi anasobanure ibyo yakoreye Nzabanita.

Related posts

Pasiteri ngo Imana yamutumye kuzura Kobe Bryant n’umukobwa we ariko ahawe 10% by’umutungo we

Chief Editor

Umukobwa w’imyaka 13 yibarutse umwana inda avuga ko yatewe n’umuhungu w’imyaka 10 y’amavuko

Chief Editor

Umugeni yafashwe n’amashitani yatewe na nyina mu bukwe rwagati akuramo imyenda yiruka ku gasi[Reba amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment