November 25, 2020
Politiki slider

MINALOC itangaza ko igihano gihabwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kigiye kwiyongera

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko kugeza uyu munsi uburyo bwo guhana abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 bucyoroshye ariko ko nibikomeza gutya abantu bakerensa amabwiriza yashyizweho biziyongera hagakazwa ibihano kugira ngo abantu bamenye ko bagomba kuyubahiriza.

MINALOC itangaza ibi mu gihe ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2020, Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’inzego z’ibanze berekanye abantu 2046 barimo 925 bo mu Mujyi wa Kigali barajwe muri za sitade zitandukanye.

Aba kandi biyongeraho abo mu Ntara y’Iburengerazuba bagera kuri 906 bafashwe barengeje amasaha ndetse n’abafashwe bacuruza utubari Kandi bitemewe berekanwe kuri iki Cyumweru tariki 02 Kanama.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko abantu batarabasha kubona uburemere bw’iki cyorezo.

Ubusanzwe amabwiriza y’ibanze yashyizweho hagamijwe kwirinda icyorezo cya covid-29 harimo kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no kubahiriza amasaha yashyizweho y’uko ingendo zitemewe hagati ya saa kumi n’imwe za mu gitondo na saa tatu z’ijoro.

Minisitiri Shyaka yavuze ko abantu bakomeje kugaragaza kutubahiriza aya mabwiriza ari nayo mpamvu kubakurikirana no kubahana bigiye gukazwa byanaba ngombwa ibihano bahabwaga byo kurara muri sitade umunsi umwe bishobora kongerwa.

Ati “Uburyo dukurikirana n’uburyo duhana ntabwo birakara cyane, ntabwo turagera aho umuntu wese urenze ku mabwiriza tube twamuhaye igihano. Muri rusange ubona biza kandi intambwe atari mbi, dukeneye kuzuza izo nshingano zombi ko abanyarwanda babyumva mu mijyi no mu cyaro bamenya iriya ntero ya polisi ivuga ngo ntabe ari njye uzana Coronavirus.”

Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ubufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze batangiye kureba uburyo igipimo cy’ibihano cyazamuka bikarenga ku kuraza abantu muri sitade umunsi umwe, hagashyirwaho ibindi bihano bikakaye.

Ati “Kandi ntabwo ari ikibazo cy’ubujiji ahubwo n’abajijutse ntabwo baragiha agaciro iki cyorezo, akaba ariyo mpamvu ku bufatanye bwa Polisi ni ubugamije ngo dufatanye ariko tuzamure igipimo cy’uko twahana n’uko twagera ku bakoze amakosa bose.”

“Nubwo ibihano byari ukubaraza ahantu amasaha make tukabaganiriza bwacya bakarekurwa, ariko nibikomeza bizaba ngombwa ko tuzamura ibihano, hari abavuga ko ijoro rimwe ntacyo ribatwaye ariko ngira ngo bizaba na ngombwa ko tuzamura ibihano.”

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yagaragaragaho Coronavirus hamaze gufatwa ibipimo bisaga 271,894.

Abamaze kwandura iki cyorezo ni 2,062 mu gihe abamaze gukira bagataha ari 1,144 naho abakirwaye ni 913 mu gihe abamaze kwamburwa ubuzima na Coronavirus ari batanu.

Related posts

U Rwanda na USA basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare [Amafoto]

Chief Editor

Umuryango CUI wemeza ko umubyeyi wirengagiza umwana w’umuturanyi aba ahemukira umwana we

Chief Editor

Abarwayi ba covid19 mu Rwanda bakomeje kwiyongera,nta murwayi usigaye uva hanze ya Afurika

Chief Editor

Leave a Comment