November 27, 2020
Ubutabera

Ngoma:Umuhungu arimo guhigwa bukware akekwaho gusambanya Umwana muto w’imyaka umunani

Umuhungu witwa Ndagijimana Onesphore w’imyaka 19 y’amavuko wo mu mudugudu wa Nyakarambo akagari ka Mutsindo Umurenge wa Gashanda aracyekwaho gusambanya Umwana muto w’umukobwa w’imyaka umunani y’amavuko baturanye mu mudugudu.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2020 ariko inzego z’ubuyobozi ndetse n’umutekano zimenya amakuru saa kumi n’ebyiri.

Mu kiganiro gito umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashanda Buhiga Josue yairanye na IGIRE yemeje aya makuru avuga ko bayamenye mu masa kumi n’ebyiri ariko Ndagijimana ucyekwa akaba yahise atoroka Akimara gusambanya uwo mwana.

Ati”Tumaze kumenya amakuru ko hari Umwana bashobora kuba basambanyije tubimenye mu ma saa kumi n’ebyiri ariko uwabikoze yacitse.Umwana wasambanyijwe afite imyaka umunani twamwohereje kwa muganga naho uwamusambanyije yatorotse turimo kumushakisha”.

Umwana akimara gusambyanywa yahise ajyanwa ku bitaro bya Kibungo mu gihe Ndagijimana akomeje gushakishwa kugira ngo atabwe muri yombi.

Ingingo yi 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina ari byo;gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana,gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana,gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri bikurikira,uwo muntu aba akoze icyaha.

Ubihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Naho iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

 

Related posts

Rubavu:Yafatanwe inoti 37 z’amadorali y’Amerika y’amahimbano n’impapuro yayakoragamo

Chief Editor

Kirehe:Babiri batawe muri yombi bamaze gutekera umutwe abaturage bitwaje ibiza babaha ayasaga ibihumbi 250Frw

Chief Editor

Ngoma:Babiri mu bafungwa barwaye Covid-19 bari batorotse aho bavurirwaga bafashwe

Chief Editor

Leave a Comment