December 3, 2020
Hanze

Perezida Rodrigo yabwiye abaturage bakennye gukoresha peteroli basukura udupfukamunwa

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte akomeje gusaba abaturage be ko bakwifashisha peteroli mu gikorwa cyo gusukura udupfukamunwa ariko iyi mvugo ye ubu ikaba itarimo kuvugwaho rumwe n’abantu.

Isi yose ubwo ikomeje urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, hari ibihugu byinshi bitangaza ingamba zigaragara nk’izidasanzwe kandi zigatangazwa mu ruhame.

Mu cyumweru gishize nibwo perezida wa Philippine yasabye abaturage be ko bashobora gusukura udupfukamunwa twabo bakoresheje peteroli ariko bamwe mu bayobozi bo muri icyo gihugu bakosora iyo mvugo ko Perezida yararimo gutera urwenya. Ubu abafashe iyo mvugo nk’urwenya bongeye gutungurwa nuko yabisubiyemo.

Mu mvugo ye ati”Ibyo navuze byari ukuri. Niba alcool itari kuboneka, cyane ku bakene, mujye kuri sitasiyo za peteroli, hanyuma muyikoreshe mu kwica udukoko. Ntabwo ndi gutera urwenya. Ntabwo ndi gutera urwenya, mwebwe, mugerageza kwinjira mu bwonko bwanjye.”

Ibi abivuze mu gihe igihugu cye cya Philippine gifite abarwayi bamaze kwandura Covid-19 bangana na 98,232 ndetse iyi ndwara ikaba imaze guhitana abasaga 2,039.

Nta bushakashatsi bwihariye yatangaje bwakozwe bwerekana ko peteroli hari icyo yafashe mu gusukura udupfukamunwa ahubwo ikizwi nuko guhumeka peteroli igihe kirekire byatera indwara z’ubuhumekero

Related posts

Iyi virus yazamuye tsunami y’urwango no kuzira abanyamahanga-Guterres

Chief Editor

Perezida Trump yandiye Pelosi ibaruwa irimo umujinya mwinshi muri iki gikorwa cyo kumweguza

Chief Editor

Irak: Ambasade ya Amerika n’ikigo cy’ingabo z’abanyamerika byarashweho ibisasu

Chief Editor

Leave a Comment