slider Ubuhinzi

RAB yahagaritse uburobyi mu kiyaga cya Kivu mu gihe kingana n’amezi abiri

Ikigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, cyatangaje ko uburobyi bwabaye buhagaritswe mu kiyaga cya Kivu hagamijwe kongera umusaruro no guha agahenge amafi kugira ngo yororoke.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bwa RAB, rivuga ko hatangiye ikiruhuko cy’uburobyi cy’amezi abiri mu kiyaga cya Kivu kandi uruhare rwa buri wese mu kubahiriza ibisabwa rukaba ari ingenzi.Gahunda y’icyo kiruhuko ikaba yatangiye tariki ya 2 Kanama 2020 kugeza ku ya 2 Ukwakira 2020.

Icyo kiruhuko kireba abantu bose muri rusange ariko by’umwihariko abarobyi, abacuruzi, Inzego z’ibanze n’iz’Umutekano mu rwego rwo gucunga neza umusaruro w’amafi wo mu kiyaga cya Kivu.

Hakaba Kandi hateganyijwe gahunda y’ikiruhuko cy’uburobyi cy’amezi abiri mu mwaka hagamijwe guha amafi umwanya wo kongera kororoka, no kongera umusaruro.

Kuva ku tariki ya 2 Kanama-2 Ukwakira 2020, uburobyi bw’isambaza burahagaritswe kandi abarobyi bazafatwa baroba mu kiyaga cya Kivu muri icyo gihe bazabihanirwa.

Ubuyobozi bwa RAB bwaboneyeho no gusaba inzego zose bireba ubufatanye mu gukurikiranira hafi iyo gahunda ngo igere ku ntego zayo zo kongera umusaruro wo mu kiyaga cya Kivu

Related posts

Money counterfeiters arrested in Gasabo and Nyagatare

admin

Africans need three things from their leaders-Dr.Donald Kaberuka

admin

First Lady Jeannette Kagame hails public to empower young girls

admin

Leave a Comment