Ubukungu

Kirehe:Abantu babiri bafatanwe ibiro 50 by’amafi binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu

Uwitwa Munyempundu Jean Pierre w’imyaka 33 na Habimana Gratien w’imyaka 39 bafatiwe mu umudugudu wa Gitoma akagari ka Mushongi umurenge wa Mpanga bafanwa ibiro 50 by’amafi bari bakuye muri Tanzania barimo kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe (panya).

Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kanama ahagana saa mbiri z’umugoroba  bafatwa n’inzego z’umutekano muri kariya gace.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bariya bagabo bafatiwe ku cyambu cya Gitoma barimo kwinjira mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Tanzaniya.

Yagize ati  “Bariya bantu bafashwe barimo kwinjira banyuze mu nzira zitemewe, ariya mafi ateye impungenge kuko ashobora kuba atujuje ubuziranenge ikindi kandi barimo kunyereza imisoro.”

Abafashwe bavuze ko hari umucuruzi ukorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Kabarondo akaba ariwe ugura imitego akayohereza mu gihugu cya Tanzaniya ndetse akoherezayo abakozi bakajya kuroba mu biyaga byaho bakayamuzanira i Kabarondo.

CIP Twizeyimana yavuze ko nta wakwizera ubuziranenge bw’ariya mafi ariyo mpamvu yatwitswe.

Ati “Bariya bantu binjizaga amafi rwihishwa nta wemenya ubuziranenge bwayo, niyo mpamvu twayatwitse ataragera mu baturage akaba yabagiraho ingaruka ku buzima.”

Umuvugizi wa Polisi yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare igihe hari umuntu babonye acuruza ibiribwa cyangwa ibinyobwa batizeye ubuziranenge bwabyo.

Abafashwe bahise bajyanwa mu kato kugira ngo hasuzumwe ko nta cyaorezo cya COVID-19 bafite nyuma bakazashyikirizwa ubutabera.

Related posts

Kwihaza mu biribwa byongera umutekano mu gihugu-Umushakashatsi

admin

Kuba umubare w’abagenzi kuri moto utazahinduka bizatuma igiciro cy’urugendo kiguma uko cyahoze mbere

Chief Editor

Abahinzi 40 000 mu turere 6 bagiye gufashwa guhinga imboga n’imbuto

admin

Leave a Comment