November 27, 2020
Udushya

Ruhango:Abasore batatu bafashwe bamaze kubaga imbwa no kuyirya bati”twagiraga ngo tuyikize abantu ntizabarye”

Abasore batatu bakomoka mu kagari ka gikoma umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango aribo Yangeneye Emmanuel, Nshimiyimana Theogene na Ihimbazwe maurice bafatanwe imbwa bari bamaze kubaga ndetse bamaze nokuyirya ijosi n’ukuboko.

Aba basore bafashwe n’inzego z’umutekano niz’ubuyobozi bw’ibanze bafatirwa muri santere ya rebero iri mu mudugudu wa rebero muri aka kagari ka gikoma.

Abatuye n’abaturiye santere ya Rebero aba basore bafatiwe mo, bo baravuga ko bafite impungenge z’uko aba basore bashobora kuba bari basanzwe bazibaga bakazigurisha n’abacuruza amarestora, n’abagurisha inyama zokeje.

Umwe muri bo yagize ati “ Dufite impungenge ko aba basore bagurisha imbwa mu maresitora tukazirya tutabizi , kuko dusanze bakamuye amara yazo bazinze na burusheti nkabagiye kugurisha, kuko imbwa ingana kutya ntabwo bari kuzayirya bonyine ngo bayimare.”

Aba basore bavuga ko iyi mbwa bayibaze bagamije kuyirira bonyine  ndetse ko gufatwa kwabo batarayirya neza byabahombeje kuko ngo bayiguze amafaranga ibihumbi bitanu 5000frw.

Ati “ Twebwe  twayibaze kugira ngo  tuyirye kubera ko yarimaze kurya umuntu kugira ngo itazaduteza  ibibazo yongeye kurya undi muntu twahisemo kuyibaga turayirya.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Ruhango, Umpfuyisoni Beatha, yavuze ko aba basore bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “ Ntabwo abaturage bagakwiye kugira impungenge ko inyama barya ari izimbwa, kuko umuco wokurya imbwa ntawotugira hano muri Ruhango, niyo mpamvu abaguwe gitumo barimo kubibazwa kuri sitasiyo ya police ya Ntongwe.”

Kuri ubu bari mu maboko ya police Ishami ryayo rya Ntongwe kugira ngo hamenyekane niba batajyaga bagurisha inyama z’imbwa n’abasanzwe bacuruza ibyo kurya bihiye birimo n’inyama.

Hari amakuru yemeza ko mu karere ka Ruhango atari ubwa mbere abantu bafatanywe inyama z’imbwa, kuko no ku italiki 21 Nzeri 2015,mu murenge wa Ntongwe wa karere ka Ruhango uhana imbibi naho aba basore bafatiwe, nabwo Abasore batatu batawe muri yombi na polisi bakekwaho kubaga imbwa bakazirya izindi bakazigaburira abaturage.

Bavuga ko bayibaze bakayirya kugira ngo bayikize abantu ntizabarye

Related posts

Umugabo yongeye kwandura covid19 ubwo yari mu kirori yateguye ngo yishimire ko yayikize

Chief Editor

Umugeni yafashwe n’amashitani yatewe na nyina mu bukwe rwagati akuramo imyenda yiruka ku gasi[Reba amafoto]

Chief Editor

Umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yajyanye mugenzi we kuri polisi nyuma yo kumwiba

Chief Editor

Leave a Comment