November 24, 2020
Ikoranabuhanga

Hatangijwe gahunda yo guteza cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga

Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST), Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere(RDB) byatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga rikorera mu risanzweho rya IECMS, kugira ngo byihutishe guhesha abantu ibyo batsindiye mu manza.

Ikoranabuhanga rya IECMS rihuza abaturage n’inzego zose zifite aho zihurira n’ubutabera, zaba Minisiteri, Inkiko, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Urugaga rw’Abavoka, Urwego rw’Umuvunyi n’izindi, ku buryo umuntu wese ukoze ikintu kigaragarira bose.

Kuva muri Gicurasi 2020 ubwo hashyirwagaho Iteka rya Minisitiri ryekeye irangizwa ry’inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga hamwe n’irigena imiterere y’inyandikompuruza, uwatsindiye ibintu mu manza abihabwa binyuze ku rubuga IECMS.

Urangirizwa urubanza ajya kuri urwo rubuga akuzuza ibisabwa, agashakaho umuhesha w’inkiko bagahura bakagirana amasezerano, wa muhesha w’inkiko agakoresha iryo koranabuhanga ahesha umuntu ibyo yatsindiye atarinze kujya kubikorera ahari imitungo.

Iyi mitungo igomba kuba yahawe agaciro n’abanyamwuga babishinzwe, nk’uko byemejwe n’inama yahuje inzego za Leta n’abikorera kuri uyu wa gatatu.

Umuyobozi muri MINIJUST ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Urujeni Martine, avuga ko ubusanzwe umuhesha w’Inkiko yashoboraga guhabwa ruswa n’uwatanze umutungo, bakagambana ku buryo uwo muntu ashobora kutitabira ihererekanya ry’umutungo, kurangiza urubanza bikaburizwamo.

Umuhesha w’Inkiko yashoboraga no kugambana n’abagenagaciro, hakabaho gutesha agaciro wa mutungo ku buryo bica intege uwawutsindiye, hakabaho gukomeza urubanza, kurwikuramo cyangwa gutanga ruswa.

Urujeni yagize ati “Hari ibibazo bitandukanye mu kurangiza imanza n’izindi nyandiko mpesha, usanga buri gihe bibyara imanza zihoraho, ubu rero ikoranabuhanga rizaba rifunguriwe buri wese ku buryo nta muntu uzongera kwica amategeko”.

Na none mu bijyanye n’igurishwa ry’ingwate n’indi mitungo muri cyamunara, hashyizweho urubuga www.cyamunara.gov.rw , aho nyir’umutungo cyangwa uwahawe ingwate(banki), bashobora kubigurisha hatabayeho guhura kw’abantu baza kubitesha agaciro kandi batari bubigure.

Banki yifuza kugurisha ingwate(muri cyamunara) mu gihe uwagiranye na yo amasezerano yananiwe kwishyura, izajya ihabwa uburenganzira kuri uwo mutungo n’Umwanditsi Mukuru wa Leta ukorera muri RDB.

Kwinjira mu ipiganwa rya cyamunara, umuntu azajya yiyandikisha avuge umutungo ashaka gupiganira, atange ingwate ya 5% izasubizwa bitarenze iminsi itatu mu gihe atatsindiye icyo yifuzaga, ariko mu gihe yatsinze azajya yishyura icyo yaguze ahereye kuri iyo ngwate.

Ku munsi wa cyamunara, ibiciro bizajya bifungurwa mu masaha atandatu mbere yaho, kandi ugurisha muri cyamunara na we akazaba arimo asaba abiyandikishije kujya bazamura ibiciro kugira ngo igicuruzwa gitangwe ku giciro gisumba ibindi.

Inshuro cyamunara zakorwaga iyo agaciro k’ikigurishwa katageze kuri 75%, nazo zaragabanyijwe zisigara ari eshatu aho kuba eshanu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko iri koranabuhanga risimbuye burundu imikorere isanzweho yo kurangiza imanza no kugurisha ingwate cyangwa guteza cyamunara.

Yagize ati “abashaka kunyuza mu zindi nzira, abahindura igenagaciro bakarihakanya cyane, nababwira ko tutazaruha kurwanya iyo mico, nibagerageza kuburizamo iyi nzira haraba havutse ubundi bwenge”.

“Turashaka ubucuruzi burangwa no gukorera mu mucyo n’ubutabera, wa Munyarwanda wumva yaburizamo kwishyura banki yamuhaye inguzanyo, amaherezo igiciro cyabyo kizajya kuri we”.

Icyakora hari imanza zirenga 2300 zari zaratangiye kurangizwa mu buryo budakurikije ikoranabuhanga rya IECMS, zikaba ari zo zonyine zizarangizwa habayeho guhura gusanzweho k’umuhesha w’inkiko n’abarebwa n’urubanza

Minisitiri w’ikoranabuhanga na innovasiyo Ingabire Paula
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye

Related posts

Perezida Kagame yashimye impinduka nziza mu ikoranabuhanga Broadband commission yazanye mu myaka 10 ishize igiyeho

Chief Editor

Ukuri:Uburyo wabona interinete utaguze kandi idashira muri telefone yawe ukoresheje urwembe na rukuruzi

Chief Editor

Reba uburyo butatu bwagufasha gutahura nimero ya telefone y’ibanga (private) iba iguhamaye

Chief Editor

Leave a Comment