November 28, 2020
Udushya

Amashusho y’urukozasoni yahagaritse iburanisha mu rukiko

Urubanza rwabaye hakoreshejwe ikorabuhanga ry’urubuga rwa Zoom haburanishwa umwe mu bakekwaho igitero cyabereye ku mbuga nkoranyambaga hagafatwa imbuga za bamwe mu bakire ku isi rwahagaritswe n’amashusho y’indirimbo n’andi y’urukozasoni.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 06 Kanama aho uru rubanza rwari rwitezweho ko uregwa w’imyaka 17 yagabanyirizwa ingwate akaburana ari hanze,akaba yarafashwe mu cyumweru cyashize ari ku wa Gatanu muri Leta ya California aho atuye.

 

Amashusho y’indirimbo n’ay’urukozasoni yakomeje agaruka inshuro nyinshi, bituma Christopher Nash umucamazana ahagarika urubanza nk’uko France 24 dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Amazina y’uregwa yanze gutangazwa kuko atagejeje imyaka y’ubukure, ariko akekwaho kuba ari we wihishe inyu y’ibyo bitero byo kuri twitter.

Mu batewe bakibwa imbuga zabo za twitter harimo uwahoze ari Peresida wa Amerika Barack Obama, Joe Biden wabaye Minisitire w’Intebe wa Amerina n’umukire Elon Musk.

Ingwate yari yasabwe ingana na n’amadolari ya Amerika 725,000, abunganizi mu mategeko bakaba baburanaga ngo bayagabanye.

Related posts

Umudepite yahagaritswe burundu mu mirimo azira konka amabere y’umugore bari mu nama

Chief Editor

Umugore wa pasiteri bamufashe asambana n’umuyobozi wa korari yo mu itorero ryabo

Chief Editor

Padiri yafatiwe kuri aritari arimo gusambana n’abakinnyi ba filimi z’urukozasoni

Chief Editor

Leave a Comment