November 24, 2020
Politiki slider

Rutsiro:Abakozi 16 barimo abanyamabanga b’imirenge itanu bahagaritswe by’agateganyo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko bwahagaritse by’agateganyo abakozi 16 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itanu bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.

Amakuru avuga ko aba bakekwaho kunyereza ibikoresho byari bigenewe kubaka imihanda ya VUP.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Aimmerance yemereye IGIRE ko ayo makuru ariyo ndetse ko hatangiye iperereza ku byo bakekwaho byo kunyereza umutungo wa Leta.

Ati”Amakuru niyo bahagaritswe by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza.Barakekwaho kunyereza umutungo wa Leta”.

Ku byerekeranye n’ingano y’umutungo bakekwaho kunyereza,Meya Ayinkamiye yavuze ko imibare izamenyekana nyuma y’iperereza.

Ati”Kugeza ubu kuko hagikorwa iperereza ntabwo twavuga neza igiciro kubera ko hari ibikoresho bitageze aho byagombaga kugera biracyakurikiranwa”.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahagaritswe barimo uwuyobora umurenge wa Nyabirasi,uwa Rusebeya, uwa Mushubati,uwa Murunda n’uwa Ruhango.Ni mu gihe kandi abakozi b’akarere ni ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) n’umukozi ushinzwe ‘one Stop Center’ ufite mu nshingano ibijyanye n’imihanda.

Related posts

Ubufaransa:Hari abajenosideri bagera ku 100 bihishe mu bice bitandukanye by’iki gihugu

Chief Editor

AU itangiye kugaragaza ukwicuza gukomeye ku burangare yagize ku iyicwa rya Muammar Gaddafi

Chief Editor

Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 yafatiwemo umwanzuro ukomeye wo guhangana n’ingaruka za Covid 19

Chief Editor

Leave a Comment