December 4, 2020
Udushya

Umugabo yicishije undi ishoka amusanganye n’umugore we barimo basambanira mu ishyamba

Umugabo w’imyaka 58 y’amavuko wo mu karere ka Mangochi mu gihugu cya Malawi yishe mugenzi we w’imyaka 64 akoresheje ishoka nyuma yo kumusangana n’umugore we barimo gusambanira mu ishyamba.

Polisi yo muri ako karere yemeje iby’ayo makuru inavuga ko uwukekwa witwa Wenasi Kassim yamaze gufatwa icyekwaho kwica Binali Mchenga.

Ibi byabaye mu masaha y’umugoroba wa tariki 03 Kanama 2020 bibera mu ishyamba rya Chilawi mu gace ka Namabvi mu karere ka Mangochi.

Uwungirije Umuvugizi wa polisi kuri sitasiyo ya Mangochi,SI Amina Daudi yavuze ko amakuru ataremezwa avuga ko umugore wa Kassim ukekwaho ubwicanyi,yari asanzwe akundana mu ibanga na nyakwigendera Binali Mchenga

Daudi yakomeje avuga ko umunsi ibyo byabereyeho,umugore yari yabeshye umugabo ko agiye gutashya inkwi mu ishyamba.

Ari “Uwukekwa yatunguwe nuko umugore we yamaze umwanya munini ku mwanya wari ukenewe ngo abe yagarutse mu rugo ari nabyo byatumye ajya kumureba mu ishyamba.Kassim akimara kuhagera, yasanze Mchenga yambaye ubusa ari hejuru y’umugore we barimo gukora imibonano mpuzabitsina”.

Ubwo Kassim umujinya waramufashe ahita afata ishoka umugore we yari yajyanye gutashya ahita ayikubita mu mutwe wa Mchenga.Ubwo Kassim yahise yiruka asiga Mchenga yataye ubwenge arimo kuvirirana.

Mchenga yahise ajyanwa ku bitaro by’akarere aho yapfiriye akimara kuhagera.Isuzuma ryakozwe n’ibyo bitaro ryagaragaje ko urupfu rwatewe no kubura amaraso kuko yari yavuye menshi akimara gukubitwa ishoka.

Wenasi Kassim utuye mu mudugudu wa Chiliwi mu murenge wa Namabvi mu karere ka Mchenga,yahise atabwa muri yombi ubu akaba acyekwaho icyaha cy’ubwicanyi bikaba biteganijwe ko azagezwa imbere y’ubutabera mu bya vuba.

Related posts

Umugeni yafashwe n’amashitani yatewe na nyina mu bukwe rwagati akuramo imyenda yiruka ku gasi[Reba amafoto]

Chief Editor

Ruharwa mu gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu yakatiwe imyaka 441 y’igifungo

Chief Editor

Amashusho y’umugabo yafashe ari gusambana na Mubyara we utujuje imyaka y’ubukure yateje ikibazo [AMAFOTO]

Chief Editor

Leave a Comment