November 24, 2020
Politiki slider

Rusizi:Insinga z’umuriro w’amashanyarazi zica hejuru y’inzu zabo kuva mu 1984 ariko nta muriro bafite

Abatuye mu kagari ka Cyingwa mu murenge wa Gitambi bavuga ko batazi Impamvu insinga z’umuriro w’amashanyarazi zica hejuru y’amazu yabo kuva muri 1984 kugeza ubu ariko bo bakaba batabona umuriro w’amashanyarazi.

Abaturage baganiriye na IGIRE bavuga ko bashobewe ndetse ko bitanumvikana kubona hashize igihe kingana n’imyaka 36 biteze umuriro ariko bakaba batawubona.

Uwitwa Rekandere Vedastte avuga ko babonye insinga z’umuriro wa mashanyarazi zaciye hejuru y’amazu yabo bigira inama yo kwigurira insinga ngo nabo bafate kuri uwo muriro ariko ngo byaranze.

Yagize ati” Twishyize hamwe twigurira amasinga ngo natwe dufate ku muriro ariko REG iratwihorera”.

Yakomeje avuga ko sosiyete ya MTN ihageze vuba yahawe umuriro ngo nyamara bo bafite santere z’ubucuruzi, amashuri, insengero, post de sante, inganda zitunganya kawa hashize imyaka n’imyaniko barawubuze kandi amapironi ashinze mu butaka bwabo”.

Madame Mukagana Crementine nawe yunze avuga imbogamizi ahura nazo buri munsi nk’umuturage ndetse uri mu bahinga imyumbati,ngo ni uko bagikoresha isekuru ya cyera kugira ngo babone ubugari.

Ati”Nk’ubu hano urabona duhinga imyumbati n’indi bihingwa ariko dukoresha isekuru yakera kugira ngo tubone ifu y’ubugari “.

Yakomeje avuga ko uva mu kagali ka cyingwa ujya mu kandi aho wabona umuriro wa koresha ugakora byibura urugendo rungana n’amasha abiri.Ikindi ngo kuba nta muriro uhari abana babo bifuza kwiga ikoranabuhanga nk’abandi ntibikunde.

Iyamuremye Jean-Bosco ni umunyamabanga nshingwa bikogwa wa kagari ka Cyingwa avuga ko kuba nta mashanyarazi bidindiza serivise itanga mu kazi ke.

Ati”Nanjye mbona ari ikibazo cyane ubu serivise ntanga nti zihuta nk’uko bikwiye.Iyo nshaka kujya gufotoza njyayo nkategesha amafaranga ibihumbi 5000frw, gusa biratugoye cyane”.

Umuyobozi wa karere ka Rusizi Kayumba Ephrem,yabwiye IGIRE ko aka kagari ka Cyingwa ko nta muriro ubamo gusa ko biri muri bije y’akarere.

Yagize ati”Ubusanzwe muri ako kagari nta muriro w’amashanyarazi ubamo ariko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hateganyijwe ko abo baturage bazaba babonye umuriro cyane ko muri gahunda y’akarere muri 2021buri muturage azaba acana umuriro w’amashanyarazi”.

Magingo aya akarere ka Rusizi ingo zigerwaho umuriro w’amashanyarazi ziri ku kigero hafi cya 56% ni mu gihe akarere kemeza ko izisigaye zizaba zawubonye muri iyi ngengo y’imari ya 2020/2021.

Santere z’ubucuruzi muri Cyingwe nta muriro w’amashanyarazi zigira Kandi amapoto azica hejuru
Ibigo by’amashuri muri aka kagari nta muriro w’amashanyarazi bigira
Insengero ntizigira umuriro w’amashanyarazi zikoresha ubundi buryo bwo kubona umuriro mu gihe cy’amateraniro

 

Isaie Nshimiyimana/ IGIRE. RW

Related posts

Kigali:Abacuruzi 12 baciwe ayasaga miliyoni 5 bazira kuzamura ibiciro n’andi makosa

Chief Editor

Rayon Sports igiye gusinyana amasezerano na Airtel-Tigo afite agaciro ka miliyoni 240Frw

Chief Editor

Minisitiri Dr Ngamije yasobanuye byinshi wibaza ku buzima bw’abantu bari mu kato basuzumwa Covid 19

Chief Editor

Leave a Comment