Hanze

Ubuhinde:Indege yanyereye icikamo kabiri ihitana abantu 18 [Amafoto]

Abategetsi bo mu gihugu cy’u Buhinde bavuga ko indege ya kompanyi Air India Express yari irimo abantu 190 yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cyo muri leta ya Kerala mu majyepfo y’igihugu, yica abantu 18.

Abategetsi bo mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege bavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yavaga i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Yanyereye kubera imvura, iva muhanda wayo wo ku kibuga cy’indege, icikamo ibice bibiri ubwo yari imaze kugwa ku kibuga cya Calicut.

Iyo ndege yari itahanye Abahinde bari barabuze uko bataha kubera iki cyorezo cya coronavirus.

Minisitiri w’intebe Narendra Modi yavuze ko “ababajwe n’iyi mpanuka y’indege”, yihanganisha imiryango yabuze abayo.

Ibikorwa by’ubutabazi aho iyo mpanuka yabereye ubu byarangiye, abayirokotse bajyanwe ku bitaro by’i Calicut n’iby’i Malappuram, nkuko bivugwa na Pinarayi Vijayan, Minisitri mukuru wo muri leta ya Kerala.

Abategetsi bavuga ko abantu babarirwa muri za mirongo bakomeretse, harimo n’abakomeretse bikomeye.

Kompanyi Air India Express yavuze ko abapilote babiri bari mu bapfuye.

Iyo ndege yakoze impanuka ku isaha ya saa moya n’iminota 40 za nijoro ku isaha yaho ku wa Gatanu tariki 7 Kanama ubwo yageragezaga kugwa ku nshuro ya kabiri ku kibuga mpuzamahanga cya Calicut.

Abapilote bayo bari baburijemo kugerageza kuhagwa kwayo kwa mbere kubera imvura nyinshi ivanze n’umuyaga imaze igihe igwa muri leta ya Kerala muri iki gihe cy’umwaka.

Hardeep Singh Puri, Minisitiri w’Ubuhinde ushinzwe ibyo gutwara abantu mu ndege za gisivile, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko iyo ndege “yatoromye irenga umuhanda wayo kubera imvura”, nuko irahirima imanukaho metero 10,6 ku hantu hahanamye, mbere yuko icikamo kabiri.

Yavuze ko urwego rw’Ubuhinde rw’iperereza ku mpanuka z’indege rugiye kubikoraho iperereza.

Iyo ndege yari ifite nimero y’urugendo ya IX 1134, yari itwaye abagenzi 184, barimo n’abana n’impinja 10, ndetse n’abayitwaye batandatu.

Abagenzi 22 bavuwe bahita bagezwa mu ngo zabo naho abandi 149 barakitabwaho n’abaganga ariko 22 muri bo bamerewe nabi.

Ubwo yari irimo kumanukira ku kibuga, leta ya Kerala yagwagamo imvura nyinshi, imenyerewe mu Buhinde muri iki gihe cy’umwaka, iterwa n’imiyaga myinshi.

Related posts

Arabia Soudite yasuzuguye Trump isiba icyuho cyose cy’inkunga yahagaritse guha OMS

Chief Editor

USA:Iyi ni intangiriro y’iherezo rya Trump-Bernie Sanders nyuma yo gutsinda amatora

Chief Editor

RDC: FARDC yishe inyeshyamba zisaga 35 z’umutwe wa ADF inafata ibirindiro byinshi byawo

Chief Editor

Leave a Comment