Udushya

Umugore yaguye gitumo Umugabo we aryamanye n’umukobwa we utujuje imyaka y’ubukure

Polisi yo muri Nigeria yataye muri yombi umugabo, witwa Rasheed Sholabi usanzwe ari umukuru w’umudugudu nyuma y’uko umugore we bamaze igihe batandukanye amusanze arimo asambana n’umukobwa we ari nayo mpamvu yatumye amuta akigendera.

Ibi byabereye ahitwa Oose Agbedu Ajibawo, mu gace ka Owode-Yewa muri Leta ya Ogun, nk’uko bivugwa ngo Rasheed Sholabi yari amaranye igihe kinini aryamana n’umukobwa we w’imyaka 15 y’amavuko utatangajwe amazina kuko atujuje imyaka y’ubukure.

Umugore yamaze kubona ayo mahano ahita amenyesha polisi ko yaguye gitumo umugabo we aryamanye n’umukobwa we babyaranye, anavuga ko ari yo mpamvu yatumye batandukana.

Televiziyo ya Kingsparo yamenye ko Baale yatawe muri yombi nyuma ya raporo yakozwe kuri uyu mukobwa kuri sitasiyo ya polisi ya Owode Egbado.

Kuri uyu wa Kane, nibwo ushinzwe gukora amashusho y’igipolisi cya Leta ya Ogun, Abimbola Oyeyemi, yemereye DAILY POST ko ibyo byabaye.

Nk’uko Oyeyemi abitangaza ngo uyu mukobwa yabwiye polisi ko se yari amaze igihe kirekire aryamana na we, kuko ngo yabitangiye kuva afite imyaka cumi n’umwe.

Related posts

Umugore yakanze ubugabo bw’umugabo we arabumena nyuma yo kumufata ari kumuca inyuma

Chief Editor

Umugore yatemye igitsina cya se umubyara agita mu isoko amuziza kumusambanya kuva afite imyaka 10

Chief Editor

Umugabo yongeye kwandura covid19 ubwo yari mu kirori yateguye ngo yishimire ko yayikize

Chief Editor

Leave a Comment