Inkuru icukumbuye slider

Iburasirazuba:Abayobozi b’uturere baratungwa agatoki kudakorana neza n’itangazamakuru mu kubona amakuru

Abanyamakuru batandukanye bakorera mu ntara y’Iburasirazuba n’abahakenera amakuru bavuga ko bitoroha kuba wahamagara bamwe mu bayobozi b’uturere cyane cyane uw’akarere ngo abe yakwitaba telefone mu gihe uba umushakaho amakuru biri ngombwa ko atangwa n’uwo muyobozi rimwe bikarangira umunyamakuru inkuru ayikoze ituzuye cyangwa akayahabwa igihe cyarenze cyo kuyitangaza.

Abayobozi batungwa agatoki cyane kuri iki kibazo harimo abo ku rwego rw’akarere barimo umuyobozi w’ako ndetse n’abamwungirije (Visi Meya) ariko ntabwo ari bose.Mu gihe abo ku rwego rw’intara ndetse n’umurenge n’akagari,amakuru bayatangira ku gihe.

Aha twibanze cyane ku bayobozi b’uturere kuko abenshi mu banyamakuru aribo bavuga ko bakunze kwaka amakuru cyane ariko ntabwo ari urutonde twakoze usibye ko hari abagarutsweho cyane.

Bamwe mu banyamakuru baganiriye na IGIRE abenshi bagaragaje ko hari aho bahamagara kuri telefone umuyobozi w’akarere bakeneye amakuru,ntabitabe ugasanga inkuru kuyikora bisabye kwitabaza ababungirije.

Umwe yagize ati”Kubona amakuru rimwe na rimwe biratugora.Gusa hari aho bitworohera hari n’aho bitugora ariko akenshi usanga ari hamwe.

Abayobozi bungirije (ba Visi Meya) bo akenshi usanga baduha amakuru niyo umuhamagaye ukamubura usanga nyuma aribuze kuguhamagara cyangwa mu gihe kitari kinini akaza kuguhamagara ariko kuvuga ngo urafatisha umuyobozi w’akarere umuhamagare akwitabe muvugane kugira ngo ubone amakuru utangira ku gihe, ni ikintu kigoranye cyane”.

Akomeza avuga ko abo bayobozi akenshi usanga ari abantu baba bumva ko mwavugana ari uko mwahuriye aho ibikorwa runaka byabereye (events) ariko mu yindi minsi kuvuga ngo wamuhamagara kuri telefone ntibikunze gushoboka.

Hari undi wavuze ko mu bayobozi bake ajya agerageza gushakaho amakuru,kuyamuha bigorana ugasansa inkuru ayisohoye ituzuye nyuma bakaza kuyamuha byarangiye.

Ati”Abameya bake rwose ntabwo bajya bitaba telefone wabaha ubutumwa bugufi bakagusubiza inkuru yarangiye bakayiguha impitagihe”.

Avuga ko kuba umuyobozi atitaba telefone hari igihe aba ahuze ariko n’iyo ahugutse akaba atatanga amakuru nk’uko bayamusabye ndetse n’ubutumwa bugufi aba yandikiwe ntabusubize bityo umunyamakuru akagira imbogamizi yo gutinza inkuru cyangwa kuyisohora ituzuye.

Undi we avuga ko hari umuyobozi w’akarere uhamagara akerura akakubwira ko ahuze hakaba n’abandi baterera agati mu ryinyo akakwihorera akubona.

Ati”Hari igihe umuhamagara akakubwira ko ahuze ati ndi mu nama turaza kuvugana mu gihe runaka….hakaba ababizirikana ko muri buze kuvugana.Ubwo yaba ahugutse nyuma y’igihe runaka mukavugana.Hari ikibazo cy’uko hari igihe umuhamagara ntasubize, hanyuma wanamwoherereza ubutumwa bugufi ntanakubwire ati yenda ndi mu nama mu buryo bumwe cyangwa ubundi nibura ngo utuze”.

Gusa nubwo badahabwa amakuru nk’uko bikwiye,uyu munyamakuru uvuga ko bitakimeze nka cyera aho umuyobozi yitabaga umunyamakuru akamutuka cyangwa akamwima agaciro.

Ati”Nubwo icyo kibazo kirimo ariko ntabwo bimeze nka cyera wahamagaraga umuyobozi akakubwira nabi cyangwa akakubwira ko ahuze agasa n’ukwima agaciro ntabwo bikibaho cyane”.

Akomeza avuga ko abayobozi bagakwiye kumva ko inkuru igiye gutangazwa ari inkuru ifitiye akamaro sosiye bityo bakigomwa iminota yaba ibiri cyangwa itatu, bagatanga amakuru kuko iyo minota itakica ibyo yaba arimo.

Si ubwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba abanyamakuru bagize ikibazo nk’iki

Muri Kamena 2017 ikibazo cy’uko abanyamakuru batabona amakuru ku bayobozi b’uturere, cyagarutsweho mu biganiro bigamije kunoza imikoranire hagati y’itangazamakuru,polisi ndetse n’intara y’Iburasirazuba muri rusange.

Icyo kiganiro cyari kitabiriwe n’abanyamakuru,ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba,urwego rw’itangazamakuru ryigenzura RMC ndetse na Polisi y’Igihugu.

Ibibazo byagarutsweho n’abanyamakuru icyo gihe, ni uko abayobozi benshi b’uturere bagiraga uruhare rukomeye mu kwima abanyamakuru amakuru ku bushake.

Icyo gihe uwari umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Judith Kazayire,asubiza ikibazo cyabajijwe n’umwe mu banyamakuru bari bitabiriye icyo kiganiro yagize ati”Ubusanzwe twe nk’abayobozi dusabwa gutanga amakuru kandi niko itegeko ribigena kimwe n’uko na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ajya abikora.Rero nk’umuyobozi udatanga amakuru ndumva njyewe muri iyi ntara yacu ngiye kubikurikirana byaba nkareba ahari ayo makosa akaba yakosorwa”.

Gusa nyuma bamwe mu bayobozi b’uturere bagerageje kwikubita agashyi ariko magingo aya icyo kibazo cyaragarutse ku buryo hari n’akarere mu ntara y’Iburasirazuba, abanyamakuru batahirahira bahamagara umuyobozi w’ako kuko igisubizo baba bamwitezeho iri uko atabitaba.

Kuri iyi ngingo umunyamakuru yaganiriye na IGIRE yagize ati”Nk’ubu ng’ubu uramutse uhamagaye Meya w’akarere ka Kayonza ntabwo ashobora ku kwitaba pe! ni wa muntu ushobora kuvugana nawe mwahuriye muri event (igikorwa) kandi iyo ugiye ku kintu kitagenda neza muba abanzi.Ubwo rero twarabimenyereye nta mpamvu yo guhamagara Meya w’akarere ka Kayonza ngo akwitabe”.

Akenshi amakuru abanyamakuru bayabona biciye mu biganiro ubuyobozi bukunze kugirana n’itangazamakuru,ariko mu ntara y’Iburasirazuba hari nk’akarere katajya gategura icyo kiganiro ngo yenda umunyamakuru abe yaboneraho kubona amakuru akeneye.

Aha umunyamakuru yagize ati”Maze imyaka itanu mu itangazamakuru ndi mu ntara y’Iburasirazuba wenda uretse kuba nakwibagirwa ariko iyo nkuruye ubwenge ngatekereza neza nta munsi n’umwe akarere ka Kayonza karagirana ikiganiro n’itangazamakuru.Ibyo rero ubwabyo mbona ari ikimenyetso ko akarere ka Kayonza kagora abanyamakuru kubona amakuru”.

Ikindi gikunze kubaho muri ako karere ni uko nk’iyo habaye ibikorwa bitandukanye ubuyobozi buhuriramo n’abanyamakuru,umuyobozi w’ako abuza abanyamakuru kubaza ibitajyanye n’igikorwa barimo.

Ese itegeko rivuga iki ku gutanga amakuru?

Itegeko nimero 04/2013 ryo ku wa 08 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru ingingo yaryo ya 4,ivuga ko mu makuru umunyamakuru atemerewe guhabwa cyangwa kubona harimo ;amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’igihugu,kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera,gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange,kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko no kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera ku buyobozi bw’urwego rwa Leta cyangwa igihe riteganyijwe.

 

Related posts

Iyo hanze ya Kigali habonetse abanduye, tugira ibakwe hatarandura benshi-Min Shyaka

Chief Editor

Hariya mwumva ibisasu biturika burya akenshi ababifite baba batanze ruswa-Anastase Murekezi

Chief Editor

Buri muntu arasabwa kugira ati”Ntabe ari njye utuma abandi bandura Covid-19″-CP Kabera

Chief Editor

Leave a Comment