Politiki slider

Kigali:Amasibo yari yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo yakuwemo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, amasibo atatu yo muri Kicukiro yari iri muri gahunda ya #GumaMuRugo yakuwemo.

Guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020 nibwo ayo masibo yakuwe muri Guma mu Rugo.

Ayo masibo arimo isibo y’Ubutwari, Icyerekezo no Gukunda Igihugu yo mu Mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko imidugudu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, yari isanzwe muri Guma mu rugo, yo ikomeza kugumamo. Iyo ni Umudugudu wa Tetero, uw’Indamutsa n’uw’Intiganda.

Abatuye mu midugudu yagumye muri #GumaMuRugo, barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza abigenga.

MINALOC kandi irasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima, haba hagize ugaragaza ibimenyetso agahamagara umurongo wa 114.

Related posts

Abakozi ba Rwandair bagiye kugabanyirizwa umushahara kubera coronavirus

Chief Editor

Ngoma:Ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera n’iz’umugezi w’Akagera habonetse imibiri 49 y’Abatutsi bazize Jenoside

Chief Editor

Ibyaranze tariki 05 Kamena 1994 aho Ingabo za Kambanda zemeye ko FPR-Inkotanyi izirusha ubuhanga na Disipuline

Chief Editor

Leave a Comment