slider Ubuhinzi

RAB itangaza ko abahinzi basaga ibihumbi 950 bamaze kwiyandikisha muri gahunda ya Nkunganire

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n”ubworozi RAB gitangaza ko abahinzi bamaze kwiyandikisha muri gahunda ya Nkunganire ubu bageze ku 953 431 kuri miriyoni 1,5 bateganyijwe.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yagennye ingengo y’Imari ya miriyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda, izifashishwa mu kunganira abahinzi muri gahunda ya “Smart Nkunganire”.

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwiswe ‘Smart Nkunganire System’ bufasha abahinzi kwiyandikisha no kugezwaho ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure byunganiwe na Leta.

Umuyobozi wa gahunda ya Smart Nkunganire mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Gatari Egide, yavuze ko mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2020/2021 ko iyo ngengo y’imari yamaze gushyikirizwa uturere.

Hateganyijwe ko  abahinzi bangana na miriyoni imwe n’igice ari bo baziyandikisha mu gihembwe k’ihinga 2021A, mu gihe kugeza uyu munsi tariki ya 11 Kanama 2020 abahinzi bamaze kwiyandikisha ni 953 431.

Ati: “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari; ibihembwe by’ihinga 2021 A, B na C hageteganyijwe miriyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu kunganira abahinzi kubona ifumbire n’imbuto byunganiwe na Leta hagamijwe gushyigikira ibikorwa by’ubuhinzi.”

Yongeyeho ko by’umwihariko ibihingwa byunganirwa na Leta ari ibigori, Soya n’ingano, ababihinga bakaba bafashwa kubona imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda.

Hari kandi ibihingwa nk’ibishyimbo, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto Leta yunganira abahinzi mu kugura ifumbire mvaruganda.

Abafatanyabikorwa ba RAB muri iyo gahunda begereye abaturage

Ikigo RAB gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Smart Nkunganire, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bari mu nzego z’abikorera banini (Suppliers) n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bato bakorera ku nzego z’imirenge (Agrodealers).

Abikorera banini n’abato bafatanya n’Ikigo APTC gishizwe imigendekere myiza y’iyi gahunda yo kugeza inyongeramusaruro zunganiwe na Leta ku bahinzi.

Ku ruhande rw’inzego bwite za Leta, RAB ifatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’uturere n’imirenge mu Gihugu hose, by’umwihariko abakozi basanzwe bashinzwe gukurikirana ubuhinzi.

Abahinzi biyandikisha bakoresheje terefone hirindwa COVID-19

Gatari yatangaje ko mu bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 abahinzi bakeneye kunganirwa basabwa kwiyandikisha bakoresheje terefoni zabo zigendanwa, bakanda *774♯ bagakurikiza amabwiriza.

Yongeyeho ko abacuruzi bato n’abanini bazacuruza bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Smart Nkunganire System (SNS), hagamijwe kudakoresha impapuro no kugabanya guhererakanya amafaranga mu ntoki.

Muri iki gihembwe k’ihinga 2021A intego ni uko abahinzi bagera kuri miriyoni n’igice bazakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga Smart Nkunganire System (SNS) mu kwiyandikisha no kugura ifumbire n’imbuto n’abacuruzi bato n’abanini bose bagakoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu mirimo yose basanzwe bakora, hirindwa aho bishoboka hose gukoresha impapuro cyangwa guhanahana amafaranga (kashi).

Ikigo RAB kiramenyesha abahinzi bose ko ifumbire mvaruganda n’imbuto z’Indabonure bikenewe kugira ngo abahinzi bahinge muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ubu bihari bihagije mu gihugu.

Umuhinzi ukoresha uburyo bwo kwiyandikisha muri gahunda ya Smart Nkunganire mu karere ka Rwamagana, Mukabisangwa yatangarije Imvaho Nshya ko ari uburyo bwiza bwihutisha ibikorwa abahinzi bakitegura neza igihembwe k’ihinga.

Ati “ Kwiyandikisha umuhinzi akoresheje ikoranabuhanga, mu buryo bwa Smart Nkunganire ni bwiza. Butuma umuhinzi agezwaho ifumbire ijyanye n’ikenewe ku gihigwa cyahinzwe, kandi imbuto y’indobanure ikaba ijyanye n’ubuso bwo guhingaho bikanarinda abantu guhererekanya amafaranga mu ntoki, bityo hakaba hirinzwe gukwirakwiza Covid-19.

Gatari Egide avuga ko mu bihembwe by’ihinga 2021 A, B na C hageteganyijwe miriyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu kunganira abahinzi kubona ifumbire n’imbuto

Related posts

Ubuyobozi bwa UNMISS bwababajwe bikomeye n’urupfu rwa PC Mbabazi Enid

Chief Editor

Bigenda bite iyo umuntu apfuye yarashakishwaga n’ubutabera nka Bizimana Augustin?

Chief Editor

Ugandan king Charles Mumbere charged with terrorism

admin

Leave a Comment