November 29, 2020
Hanze

Tchad:Perezida Déby yahawe ipeti ry’ikirenga rya ‘Mareshal’

Inteko ishingamategeko ya Tchad yaraye ihaye Perezida Idriss Déby Itno ipeti rya ‘Maréchal du Tchad’ (rizwi mu Cyongereza nka ‘field marshal’).

Byabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize Tchad ibonye ubwigenge Nyuma yo gukolonizwa n’Ubufaransa.

Iryo peti ni ryo risumba ayandi yose atangwa mu gisirikare cy’iki gihugu.

Umukuru w’inteko ishingamategeko ya Tchad yavuze ko Perezida Déby ahawe icyo cyubahiro mu kumushimira ukuntu mu kwezi kwa kane yayoboye ibikorwa byo guhashya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Cyo kimwe n’ibihugu bihana imbibi nayo byo mu karere ka Sahel, Tchad imaze igihe ihanganye n’ibitero by’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Amagambo yo muri ibyo birori ya Haroun Kabadi, umukuru w’inteko ya Tchad, yasubiwemo agira ati:

“Uri intangarugero n’icyitegererezo kuri Tchad”.

Perezida Déby yavuze ko icyubahiro ahawe cy’iryo peti agituye abasirikare bagenzi be.

Yagize ati: “Turacyari ku nkeke zitewe n’iterabwoba, kandi nta mpuhwe rigira… Urugamba rwo kurwanya iterabwoba ni ishingano ikomeye kandi ruzakomeza kuba mu biduhangayikishije”.

Kuri Twitter, ubu yamaze guhindura umwirondoro we yongeramo iryo peti yaraye ahawe rya ‘maréchal’.

Related posts

Kim Jong-Un yarahiye ko umuntu wese izikura mu kato muri iki gice cya Coronavirus azahanwa gisirikare

Chief Editor

Irak: Ambasade ya Amerika n’ikigo cy’ingabo z’abanyamerika byarashweho ibisasu

Chief Editor

Papa Francis yarwaye nyuma yo kugaragara imbere y’abakirisitu akorora

Chief Editor

Leave a Comment