November 24, 2020
Politiki

Habaye inama hagati y’u Rwanda n’u Burundi yiga ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryavuze ko rigiye kugirana inama n’intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi ngo bige ku kibazo cyo gucyura, mu buryo buteguwe, impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mahama zabisabye.

Madamu Elise Villechalane, umuvugizi w’iri shami mu Rwanda, yabwiye BBC dukesha Iyi nkuru ko iyo nama yari iteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, igaterana hifashishijwe ikoranabuhanga rya video.

Ni yo nama ya mbere y’impande eshatu igiye kuba kuva hari impunzi ziri mu Rwanda zisabye gutaha mu gihe hari izivuga ko bazisinyiye ku rwandiko rusaba gutaha zitabigizemo zitabizi.

Gusa ibyavugiwe muri iyo nama yahuje izo mpande ndetse na UNHCR Kugeza ubu ntibiratangazwa ahagaragara.

Umubano hagati y’ibihugu byombi ntiwifashe neza kuva mu 2015 ubwo hageragezwaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza. Nyuma ibihugu byombi byashinjanye gufasha ababirwanya.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ibyo rushinjwa n’u Burundi nta shingiro bifite ahubwo ugasanga bamwe mu bafatwa bahungabanya umutekano w’u Rwanda,akenshi bemeza ko u Burundi buba buri inyuma y’ibyo bikorwa dore ko hari n’abaza gutera u Rwanda baturutse i Burundi.

UNHCR ishami ry’u Rwanda rivuga ko “mbere ya Covid-19 hari impunzi nibura 200 zatahaga buri kwezi” ku giti cyazo.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu kirimo impunzi nyinshi z’Abarundi – zigera hafi ku 72,000 – inyuma ya Tanzania na DR Congo. Benshi muri aba bahunze imidugararo ya politiki yo mu 2015.

Kugeza mu mpera y’ukwezi kwa gatandatu kwa 2020, UNHCR ibarura impunzi z’Abarundi zirenga 430 000 ziri: muri Tanzania (164,873), DR Congo (103,690), Rwanda (72,007), Uganda (48,275), Kenya (13,800), Mozambique (7,800), Malawi(8,300), Afurika y’epfo (9,200) na Zambia (6,000).

UNHCR ishami ry’i Burundi ritangaza mu ntangiriro z’uyu mwaka hamaze gutahuka impunzi hafi 8,500 zose zavuye muri Tanzania, uretse umwe wavuye muri Zambia.

Related posts

Amasezerano y’i Luanda :U Rwanda rwarekuye abagande 17 rusaba Uganda ibintu bitatu by’ingenzi

Chief Editor

Ku bantu mwese mwagaragaje ishyaka ryo gukunda igihugu no kucyitangira tubakuriye ingofero-Perezida Kagame

Chief Editor

Perezida Kagame yavuze uburyo umubano w’u Rwanda na Uganda watumye kuyobora EAC bimugora kuruta AU

Chief Editor

Leave a Comment