November 24, 2020
Politiki

Ibyavuye mu nama yahuje u Rwanda n’u Burundi ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda

Inama yahuje intumwa z’u Rwanda n’u Burundi hamwe na UNHCR ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zishaka gutaha yumvikanye ko ikiciro cyazo cya mbere kizatahukanwa mu byumweru bibiri.

Nibwo bwa mbere ibi bihugu byombi bihuriye mu nama kuri iki kibazo abategetsi b’ibi bihugu batavuzeho rumwe mu minsi ishize.

Madamu Elise Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, yabwiye BBC ko iyi nama tekiniki, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya video, ari iya mbere yemeje gucyura izi mpunzi mu buryo buteguye.

Yagize ati: “Kuko uruhande rw’u Burundi rukeneye ibyumweru bibiri byo gutunganya ahantu hazakoreshwa mu kwakira abatashye, banzuye ko ikiciro cya mbere kizagenda tariki 27 z’ukwezi kwa Munani.”

Avuga ko uruhande rw’u Rwanda narwo rwamenyesheje impunzi zose z’Abarundi ko abifuza gutaha bose, “buri wese ku giti cye kandi ku bushake agomba kwegera UNHCR ikamufasha”.

Ati: “Natwe nka UNHCR twiteguye gufasha buri wese ushaka gutaha, kandi twishimiye ko impande zombi uyu munsi zicaranye zikumvikana uko kubacyura bikorwa, none aba mbere bazagenda mu byumweru bibiri.”

UNHCR ishami ry’u Rwanda rivuga ko “mbere ya Covid-19 hari impunzi nibura 200 zatahaga buri kwezi” ku giti cyazo.

Related posts

Ngoma:Bavuga ko Perezida wa Repubulika abafashije guhindura amateka bakabona amazi meza bari barategereje kuva 1978

Chief Editor

Perezida Kagame yasabye ko urukingo rwa Covid-19 niruboneka Afurika izahabwa uruhagije

Chief Editor

Rusizi:Nubwo bagezweho n’ingaruka za Covid-19 biteguye gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’uyu mwaka

Chief Editor

Leave a Comment