November 23, 2020
Ubutabera

RIB yataye muri yombi Tuyisenge wagurishaga abamotari umuti usukura intoki utujuje ubuziranenge

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe uwitwa Tuyisenge Jean Claude ukurikiranyweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi aho yagurishije amashyirahamwe y’abamotari umuti usukura intoki witwa HUUREKA hand sanitizer utujuje ubuziranenge kandi ubujijwe mu Rwanda.

Amashyirahamwe y’abamotari ngo yawuguze mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Uyu muti wa HUUREKA Hand Sanitizer wahagaritswe hashize igihe gito ukoreshwa,gusa nyiri ukuwuzana yahamyaga ko nta kibazo ufite.

RIB ivuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa mu bucuruzi bw’ibikoresho bitujuje ubuziranenge kuko bishyira ubuzima bw’abaturarwanda mu kaga.

Related posts

Rubavu:Umugabo yatawe muri yombi amaze kugurisha abantu babiri ibiti biri mu ishyamba ry’abandi yiyise umuganga

Chief Editor

Kigali:Abarwanyi 11 ba RNC bongeye kwiregura ariko ibyaha byose babyegeka kuri Maj (Rtd) Mudathiru

Chief Editor

Polisi yongeye gusohora urutonde rw’abashoferi barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

Chief Editor

Leave a Comment