December 3, 2020
Politiki slider

Urugendo rwa Afurika rugana ku iterambere ruzagenwa n’ireme ryiza ry’amashuri yacu-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko uburezi bufite ireme ari bwo buzagena icyerekezo cy’iterambere ry’umugabane wa Afurika, ashimangira ko amashuri yisumbuye agomba kubigiramo uruhare kuko ari ho urubyiruko rutegurirwa kuzaba abakozi beza.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, ubwo hamurikwaga raporo yakozwe n’Umuryango Mastercard Foundation, ku burezi bw’amashuri yisumbuye muri Afurika.

Iyi raporo yibanze ku kamaro k’amashuri yisumbuye mu guha urubyiruko ubumenyi buhagije buzatuma rutanga umusaruro kandi rukabasha guhangana ku isoko ry’umurimo, aho ikoranabuhanga ririmo gutera imbere.

Yitaye kandi ku kureba amavugurura n’udushya byafasha inzego zose kunoza uburezi bw’amashuri yisumbuye.

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Reeta Roy, yavuze ko iyi raporo yerekanye ko ‘ishoramari n’amavugurura mu mashuri yisumbuye byihutirwa cyane kandi bigakorwa mu buryo burambye kugira ngo urubyiruko rwose rutegurirwe kugendana n’impinduka z’umurimo zirimo kuba ku Isi’.

Ati “Iterambere ry’ikoranabuhanga n’izindi mpinduka, byamaze guhindura imiterere y’umurimo muri Afurika. Abakiri bato bavuye mu mashuri yisumbuye bagomba kwinjira ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bwose bukenewe.”

Reeta Roy yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bishoboke “Abakiri bato bakwiye gutegurwa bagahabwa ubumenyi bukenewe n’abakoresha kandi bukaba bwanabafasha kugera ku ntego igihe bahisemo kuba ba rwiyemezamirimo”.

Yavuze ko ibi bizahindura imibereho y’urubyiruko kandi bitume ibihugu bigira ubukungu buri wese yisangamo, binagabanye ubukene.

Perezida Kagame yashimangiye ko amashuri yisumbuye agomba kuba ku isonga mu gutuma urubyiruko rubasha kugira uruhare mu iterambere rya Afurika.

Ati “Urugendo rwa Afurika rugana ku iterambere ruzagenwa n’ireme ryiza ry’amashuri yacu kandi amashuri yisumbuye ni nk’inzira itegurira abakiri bato kuzakora neza ku murimo”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kugira ngo bigerweho, ubumenyi n’ikoranabuhanga bigomba kuba inkingi mwikorezi kandi hagakorwa amavugurura y’integanyanyigisho agahuzwa n’uburyo bugezweho bw’isuzumabumenyi no gukoresha ibizamini.

Perezida Kagame yavuze kandi ko hakenewe ko ku mugabane wa Afurika hakosoka imyumvire imiryango myinshi ifite ku kwiga imyuga, aho usanga hari uko irutishwa ubundi burezi busanzwe kandi byose byagahujwe bigakorwa ku bufatanye bwa guverinoma, abikorera na sosiyete sivile.

Uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, yavuze ko kugira ngo amashuri yisumbuye agendane n’impinduka mu burezi hakenewe ishoramari, uburezi bufite ireme kandi buri mwana akajya mu ishuri nta nzitizi.

Perezida Sirleaf agendeye ku buryo icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe urwego rw’uburezi cyane muri Afurika, yavuze ko ‘ishoramari mu burezi ari ryo rizatuma uyu mugabane wongera kuzahuka nyuma y’iki cyorezo’.

Mastercard Foundation ni umuryango udaharanira inyungu wo muri Canada. Utanga ubufasha mu kubaka ubushobozi, uburezi, guhanga akazi no kwegereza abaturage serivisi z’imari.

Raporo ya Mastercard Foundation yashishikarije ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro kuko bizatuma urubyiruko rwose rwibona ku isoko ry’umurimo.

Ikindi kandi hari kunoza uburyo bwo gushaka no kwigisha abarimu kandi bagahabwa ibyo bakeneye byose kugira ngo batange ireme ry’uburezi rikenewe. Ivuga ko gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya bigomba gushyirwa ku isonga.

Related posts

Kigali:Abantu 28 batawe muri yombi bazira guhindura ingo zabo utubare tw’inzoga

Chief Editor

Congo: Abantu bagera kuri 30 biciwe mu gitero mu burasirazuba bw’igihugu

Chief Editor

Abanyarwanda 12 bari bafungiye muri Uganda bageze mu Rwanda[Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment