November 28, 2020
Uburezi

Karasira Aimable uzwi cyane kuri “YouTube” yirukanwe ku kazi k’ubwarimu muri kaminuza y’u Rwanda

Aimable Karasira wari umwarimu muri Koleje y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda yirukanwe kuri uyu murimo azira imyitwarire idahwitse yagiye imuranga akanagerekaho no kudatanga ibisobanuro bihagije yasabwe Kuri iyo myitwarire.

Uyu musore wamenyekanye muri Muzika ku izina rya Professor Nigga akaza gukomereza ku mbuga nkoranyambaga,yirukanwe ku murimo w’ubwarimu yafatanyaga n’ibyo byose nyuma y’uko akomeje kugaragaza imyitwarire itari myiza nk’umwarimu.

Mu ibaruwa UR yamwandikiye Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020,igasinywaho n’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, yabanje kwibutsa Karasira amakosa atandukanye amaze iminsi akora ahabanye n’amategeko agenga abakozi ba Leta.

Ibaruwa ikomeza igira iti “Nyuma yo gusanga hari impanmvu zikomeye by’umwihariko isubiramakosa kuko ibihano byo mu rwego rw’akazi uheruka gufatirwa byafashwe tariki 10 Ukuboza 2019, bigahurirana n’andi makosa y’imyitwarire atandukanye, mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanywe muri Kaminuza y’u Rwanda guhera uyu munsi.”

Ni mu gihe kandi hari amabaruwa Karasira yandikiwe na Koleje y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigishaga, asabwa ibisobanuro ku myitwarire itandukanye yamuranze guhera muri Werurwe ubwo amashuri yafungwaga hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

Ayo makosa ari nayo yahereweho yirukanwa kandi, harimo;Kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo binyuze mu matangazo atavugwaho rumwe akorerwa mu ruhame hakoreshejwe imiyoboro y’itangazamakuru itandukanye Cyane Cyane amatangazo anyuranyije n’indangagaciro,amamahame n’inshingano bye nk’umwarimu’umurezi’.

Hari  Kandi gukoresha umuyoboro we wa Youtube yaragiye atangaza amagambo yateza imyivumbagatanyo muri rubanda kandi atesha agaciro urwego akorera n’inzego za Leta muri rusange, bihabanye n’Iteka rya Perezida No 45/01 ryo kuwa 20 Kamena 2015 rigena imyitwarire y’abakozi ba Leta.

Related posts

Abanyeshuri barangiza kwiga kaminuza bagitegereje impamyabumenyi bemerewe gupiganirwa imirimo

Chief Editor

Ibisobanuro bya REB imbere ya PAC ku mikoreshereze mibi y’imari n’umutungo bya Leta ntibisobanutse na gato

Chief Editor

Bidasubirwaho Kaminuza ya Kibungo yafunzwe burundu

Chief Editor

Leave a Comment