November 25, 2020
Politiki slider

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yakiriye indahiro z’abakomiseri muri NEC

Perezida w’Ukuriko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo, yakiriye indahiro ya Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, indahiro za Komiseri Semanywa Faustin na Uwera Kabanda Françoise.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama uyoborwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo.

Dr Nteziryayo mu mpanuro yahaye abarahiye, yakomeje ku nshingano zabo abasaba kuzubahiriza inshingano ndetse bazikora mu mucyo.

Ati “Ahanini ni ugutegura gahunda y’amatora ariko ahanini icyo tuba tubategerejeho nkuko itegeko ribiteganya, nuko babikora mu mucyo ku buryo butuma habaho ubwisanzure bw’abatora”.

Akomeza avuga ko nta kindi amategeko abasaba, uretse uburyo buzuza izo nshingano mu mucyo no mu buryo abatora bagira ubwisanzure.

Dr.Nteziryayo avuga ko kuba abakomiseri ba NEC bashyirwaho n’inama ya Guverinoma bakemezwa na Sena, bakarahizwa n’urukiko rw’Ikirenga, byumvikanisha inshingano zikomeye bafite.

Ati: “Ni inshingano zikora ku buzima bw’igihugu mu rwego rwo gushimangira imiyoborere no gushimangira ko umunyarwanda wese agira uruhare mu byemezo bimufatirwa kuko ibyo bigaragarira mu matora”.

Mutimukeye Nicole, warahiriye kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yishimiye indahiro no guhabwa inshingano, agahamya ko ari umwanya mwiza wo gukorera igihugu.

Yagize ati: “Ni inshingano nakiriye neza kuko ni umwanya mwiza ndetse ni n’amahirwe umuntu aba abonye yo gukorera igihugu. Igihugu kiba cyaratureze, kiduha urugero rwiza, natwe tukaba tugeze mu gihe cyo kugiha amaboko yacu”.

Akomeza agira ati: “Ni inshingano nakiriye neza kandi niteguye kuzishyira mu bikorwa neza uko bigomba, inshingano yo gutegura amatora no gukurikirana uko akorwa kandi akanyura mu mucyo kugira ngo intego nyamukuru y’amatora agerweho”.

Ku rundi ruhande, Mutimukeye avuga ko ari inshingano gushyira mu bikorwa ibyo yarahiriye kuko ngo abanyarwanda bose bishimira kugira abayobozi bihitiyemo, binyuze mu matora kandi buri wese akaba ayafiteho uburenganzira muri iyo demokarasi bihitiyemo.

Related posts

Rutsiro:Abakozi 16 barimo abanyamabanga b’imirenge itanu bahagaritswe by’agateganyo

Chief Editor

Perezida Kagame yemeye ubwegure bw’abanyamabanga ba Leta baherutse kwandika basaba kwegura

Chief Editor

Kigali:Umunsi wa mbere wo gusubira mu mirimo n’ifungurwa ry’ingendo nyuma y’iminsi 44 [Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment