November 29, 2020
Udushya

Umukobwa wari umunyeshuri yashyize hanze urutonde rw’abagabo yaryamanye nabo akanabanduza SIDA

Umukobwa witwa Harriet Vihenda Akunava, wahoze ari umunyeshuri muri kaminuza ya Nairobi, ikigo cya Kikuyu yemeye ko yanduye virusi itera SIDA kandi ko yayanduje abagabo benshi baryamanye yihorera birangira anabashyi ahagaragara.

Muri iki gikorwa cye cyo gukongeza abantu benshi agakoko gatera SIDA, yitwaza ibintu byose umugabo asanzwe yifuza kandi ararikira, afite ikibuno, ingano, ishusho ndetse no mumaso heza. Muri make afite kimwe cyose cyatuma umugabo uwo ari we wese amwirukaho.

Gusa yahungabanije ubuzima bwa benshi, ubwo yabyaturaga ku ya 3 Kanama, ku rubuga rwe rwa instagram, atangaza ko ari mwiza kandi ko yaryamanye n’abagabo mu rwego rwo kwihorera.

Uyu mukobwa yatangaje ko yamenye ko yanduye virusi nkuko abivuga muri videwo yakoze, ariko ahitamo guceceka ku bijyanye n’ubwandu bwe kuko yari afite uburakari bwinshi.

Yanduje abagabo benshi ku buryo yakoze urutonde nyuma rushyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Urutonde rwerekanye amazina 16 ya mbere y’abagabo yanduje virusi itera Sida ndetse nikigo cyabo.

Binyuze kuri konti ye ya Instagram, Harriet yasabye abagabo bagiye bahura nawe kwipimisha, ati:”Igihe kirageze ko mvugisha ukuri. Nashavuye amezi menshi ariko singishoboye kwihangana. Nanduye virusi itera sida kandi nanduje abagabo. Nsabye imbabazi, mumbabarire. Mugerageze mwipimishe murebe niba narabanduje”.

Urutonde rw’abagabo baryamanye na Harriet asaba ko bajya kwipimisha kuko hashobora kuba harimo aboyanduje SIDA

Related posts

Umugabo yapfiriye mu isanduku nyuma y’uko pasiteri amuhaye amafaranga ngo amukorereho ibitangaza

Chief Editor

Umugore yaguye gitumo Umugabo we aryamanye n’umukobwa we utujuje imyaka y’ubukure

Chief Editor

Pasiteri ngo Imana yamutumye kuzura Kobe Bryant n’umukobwa we ariko ahawe 10% by’umutungo we

Chief Editor

Leave a Comment