November 30, 2020
Udushya

Umusore yatengushye umugeni na pasiteri atinza isaha yo gusezerana yagiye kumanikira umukiriya we DSTV [Amafoto]

Umusore yatengushye umugeni na pasiteri atinza isaha yo gusezerana yagiye kumanikira umukiriya we DSTV

Umunya Ghana witwa Efful-Etteh,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatenguhaga pasiteri n’umugeni we mu gusezerana kubera gutinda cyane yagiye kumanikira umukiriya we igisahani cya DSTV.

Uyu mugabo waramutse yitegura kujya gusezerana,yatunguwe n’umukiriya waje kumureba ngo ajye kumumanikira igisahani cya DSTV birangira yishe amasaha y’ubukwe baramutrgereza kugeza asoje.
Pasiteri n’umugeni bategereje igihe kirekire ko uyu mugabo agera mu rusengero baraheba nyuma biza kumenyekana ko yagiye gukorera umukiriyaTV.

Uyu mugabo yamanitse vuba na bwangu iki gisahani cya DSTV arangije yurira imodoka ajya gusezerana n’umugeni we wamutegereje igihe kinini.

Mu gihe abandi ku munsi w’ubukwe bwabo baba bahuze cyane ndetse batanagera hanze,uyu mugabo we yagiye kubanza gukorera amafaranga arangije abona kujya gusezerana.
Imodoka yagombaga kujyana uyu mugabo ku rusengero yaje kumutegerereza aho yakoreraga iyi DSTV.

Uwashyize hanze amashusho y’uyu mugabo wagiye kumanika igisahani cya DSTV ku munsi w’ubukwe bwe witwa Yaa Melanin kuri Twitter.
Benshi bashimye umurava w’uyu mugabo n’ukuntu akunda akazi ke mu gihe hari abamunenze kuba yakerereje ubukwe.

Related posts

Padiri yafatiwe kuri aritari arimo gusambana n’abakinnyi ba filimi z’urukozasoni

Chief Editor

Umugabo yashyize supaguru mu myanya y’ibanga y’umugore we amushinja ku muca inyuma

Chief Editor

Umugabo yafashe umugore we ari gusambanira mu bwiherero ikimwaro kimufashe amumenaho amazi ashyushye

Chief Editor

Leave a Comment