November 27, 2020
Ubuzima

Ngoma:Imodoka yari ipakiye amabuye yakoze impanuka abari bayirimo bamwe bacika amagufa y’amaboko n’amaguru

Imodoka yo mu bwoko bwa fuso yakoze impanuka ubwo yari igeze mu mudugudu wa Kibimba akagari ka Mvumba umurenge wa Murama ipakiye amabuye abantu batatu bari bayirimo barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Amakuru IGIRE ifite avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero iyiranga RAB66E yakoze impanuka ubwo yazamukaga iva mu mudugudu wa Kiyagara gupakira amabuye yari ijyanye mu murenge wa Remera,igeze ku gasozi bitewe no gupakira cyane ihita isubira inyuma irahirima.

Ubwo mu guhirima,abasore batatu bari hejuru y’amabuye bose bakomeretse bikomeye kuko umwe yacitse igufa ry’ukuguru, undi acika igufa ry’ ukuboko ndetse n’undi akomereke ku mutwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama,Mugirwanake Charles yemereye IGIRE ko iyo mpanuka yabaye ariko ikaba yatewe n’uko shoferi yagize ikibazo cyo guhindura vitesi bituma ihita isubira inyuma.

Ati”Ni fuso yari ivuye gutwara ibikoresho byo kubaka inyubako z’amashuri ubwo atwaye(shoferi) ageze ahantu hazamuka agira ikibazo cyo guhindura vitesi birangira imusubiranye inyuma abari bayirimo barakomereka”.

Avuga ko abakomeretse,bakomeretse cyane kuko harimo uwacitse igufa ry’ukuboko,uwacitse iru’ukuguru ndetse n’uwakomeretse mu mutwe abo bose bakaba bahise bajyanwa kwa muganga.Gusa ngo imyirondoro yabo ntiyabashije kumenyekana kuko batabashaga kuvuga.

Gitifu Mugirwanake yavuze ko shoferi bitewe n’ubwoba n’igihunga,yabonye ibyo bibaye agahita atoroka akabura.

Abo bose bakomeretse bikabije maze bahita bajyanwa ku bitaro bya Kibungo.

Related posts

Habonetse umuntu ufite ubudahangarwa butuma Coronavirus itamuhitana

Chief Editor

Abarwayi ba coronavirus mu Rwanda bakomeje kwiyongera ari nako abakira nabo biyongera

Chief Editor

Nta murwayi mushya wa coronavirus wabonetse abageze mu Rwanda mu minsi 14 basabwe kwishyira mu kato

Chief Editor

Leave a Comment