November 25, 2020
Politiki slider

Olivier Nduhungirehe yongeye kugirirwa icyizere ahabwa imirimo mishya [Reba Abandi bahawe imirimo]

Abarimo Nduhungirehe Olivier, Nyiramatama Zaina na Mutsindashyaka Théoneste bahawe imirimo mishya bagirwa ba Ambasaderi mu gihe Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama yashyize mu myanya abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba; barimo Nyiramatama Zaina wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc; Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wahawe guhagararira u Rwanda mu Buholandi, Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal na Mutsindashyaka Théoneste wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo.

Nduhungirehe yongeye kugirirwa icyizere nyuma yuko ku wa 9 Mata 2020, Perezida Paul Kagame yari yamuvanye ku mirimo nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kubera imikorere yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu.

Yawukuweho nyuma y’imyaka isaga ibiri yari awumazeho, kuko ku wa 30 Kanama 2017 aribwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuye ku kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Agihabwa umwanya mushya, Amb Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuha inshingano nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.

Yagize ati “Nijeje kuzakoresha imbaraga n’ubunararibonye bwanjye mu gutsura umubano no kubaka ubuhahirane mu by’ubukungu [hagati y’u Rwanda] n’u Buholandi n’ibindi bihugu nzaba nshinzwe.’’

Ambasaderi Nduhungirehe yahawe guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi asimbuye Karabaranga Jean Pierre wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Sénégal.

Mu bayobozi bahawe inshingano barimo Kandi Nyiramatama Zaina wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc asimbuye Sheikh Habimana Saleh. Nyiramatama yari amaze igihe kinini ahagarariye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Tchad, umwanya yagiyeho avuye mu buyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Abana.

Mutsindashyaka Théoneste yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo. Kuva mu 2013 yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi RECSA (Regional Centre on Small Arms). Muri Repubulika ya Congo asimbuye Amb Dr Habyalimana Jean Baptiste.

Uyu Mutsindashyaka afite amateka muri politiki y’u Rwanda kuko yageze kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi MINEDUC.
Naho Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo mu gihe cy’imyaka ibiri hagati ya 2015 na 2017, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, umwanya yasimbuyeho Ruberangeyo Théophile.

Ni mu gihe Kandi Rwamulangwa Stephen wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yagizwe Umuhuzabikorwa w’Umushinga mu kigega gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, IFAD.

Related posts

Inteko ishingamategeko yatumijeho abaminisitiri batatu ngo bisobanure ku bibazo bimwe na bimwe

Chief Editor

Urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara rwasubitswe

Chief Editor

Uganda:Umunyarwanda yahembwe nk’indashyikirwa mu masomo yasojwe y’abasirikare bakuru [Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment