November 28, 2020
slider Ubuzima

Perezida Kagame yinjiye mu bukangurambaga bwo kwambara agapfukamunwa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryakomeje ubukangurambaga mpuzamahanga bwo kwambara agapfukamunwa bwatangijwe tariki 5 Kanama 2020, bugamije gushishikariza abatuye Isi guhuriza hamwe imbaraga zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye abayobozi bakomeye, ibyamamare, ibigo bikomeye ku Isi kwiyunga kuri ubwo bukangurambaga bwiswe  #WearAMask (#AmbaraAgapfukamunwa) bifata amafoto cyangwa amashusho bambaye udupfukamunwa,  bakayasangiza abandi bifashishije imbuga nkoranyambaga hagamijwe kwibutsa ko kwirinda ari ukurinda n’abanyantege nke bazahazwa n’icyo cyorezo. 

Dr. Tedros yifashishije imbuga nkoranyambaga yasabye abo yahamagariye kwitabira ubwo bukangurambaga ati: “Ifate ifoto maze uyisangize abandi unasaba inshuti zawe kwiyunga kuri ubwo bukangurambaga.”

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2020,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ni umwe mu bihumbi by’abayobozi n’ibyamamare ku Isi bahise basubiza, bashimira OMS kuri ubwo bukangurambaga ndetse banakangurira inshuti n’ababakurikira muri rusange kwiyunga iyo gahunda ikorewe ineza ya rubanda.

Perezida Kagame yagize ati: “Tumaze amezi menshi mu rugamba rwo kurwanya COVID-19, ariko icyorezo kiracyafite ubukana ku Isi. Nta bwo turimo gutsindwa urugamba ahubwo haracyakenewe ingamba nyinshi kandi zinoze. #AmbaraAgapfukamunwa, karaba intoki, isuzumishe…/kandi wumve inama z’impuguke mu by’ubuvuzi.”

Ni kenshi Perezida Kagame yifatanije n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, binyuze mu bukangurambaga n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu Rwanda hamaze kugaragara  2,200  barwaye COVID-19 barimo 1,558 bakize n’abandi umunani imaze gutwara ubuzima.

Imibare yo ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 barenze miriyoni imwe  irimo abarenga ibihumbi 780 bakize n’abandi barenga ibihumbi 24.6 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bararenga miriyoni 21.1, barimo abakize barenga miriyoni 13.9 n’abapfuye barenga ibihumbi 759.2.

Related posts

Ngoma: Abafasha myumvire basobanukiwe gahunda ya ECD ku bana bato

Chief Editor

Iki gihe kigomba kutwigisha guhangana n’ibyo dushinzwe haba mu bihe bisanzwe n’ibidasanzwe-Perezida Kagame

Chief Editor

Rubavu:Umugore yabyariye umwana aho yavurirwaga covid-19

Chief Editor

Leave a Comment