December 4, 2020
Imikino

…iyo dutwara igikombe ntituba turi mu bibazo turimo uyu munsi..)-Munyakazi Sadate

Mu mwiherero w’abakozi bose ba Rayon Sports, Perezida w’iyi kipe, Sadate Munyakazi yabwiye abakinnyi ko umwaka w’imikino ushize wa 2019-2020 utagenze nabi cyane kuko nubwo batatwaye igikombe ariko bababaye aba kabiri.

Munyakazi Sadate uyoboye iyi kipe iherutse gusabwa guhagarika izindi nzego zose, yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuje guhura n’abakozi bayo by’umwihariko abakinnyi bayo kugira ngo bongere bibukiranye ko bafite ikibahuje.

Yagize ati “Amezi atanu (5) yari yuzuye neza tutabonana imbonankubone. Nk’ubuyobozi twifuje ko twahura ngo tuganire ku bibazo bihari, tubamurikire umutoza mushya ndetse tunatangire kwitegura uko tuzatangira imyitozo no kwitegura ’season’ muri rusange.”

Uyu muyobozi wa Rayon kandi avuga ko uriya mwiherero wari ugamije kumurikira abakinnyi umutoza mushya ari we Guy Bukasa uherutse kuva muri Gasogi United.

Yavuze ko uriya mutoza bamuhisemo kuko ari umuhanga kuko uretse no kuba yarakinnye umupira, afite ubunararibonye n’ubuhanga ari nabyo bituma yitabazwa mu ikipe y’igihugu ya Congo. Uretse gutoza, ni umuntu uzi kurema icyizere mu bakinnyi kandi turabikeneye cyane.

Sadate Munyakazi wagiye avugwaho byinshi n’abakunzi ba Rayon ndetse n’abahoze bayobora iyi kipe dore ko bigeze no kumwiguza, yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye muri Shampiyona y’umwaka ushize wa 2019-2020.

Ati “Nabwo byagenze nabi kuko twabaye aba kabiri gusa iyo dutwara igikombe ntabwo tuba turi mu bibazo turimo uyu munsi ari nayo mpamvu ubu intego yacu ari ugutwara ibikombe.”

Sadate kandi yizeje abakinnyi ko bagiye guhabwa amabaruwa abagarura mu kazi ndetse bakishyira ibirarane byose birimo imishahara ndetse n’amafaranga ya ‘recruitment’ ku bari bakiyasigawemo.

Abakinnyi ba Rayon Sports batitabiriye uyu mwiherero harimo Cyiza Hussein uri mu Burundi, Nihoreho Arsene, rutahizamu w’umurundi Rayon Sports yamaze gusinyisha ariko akaba akiri iwabo mu Burundi na Kayumba Soter ngo wari wasabye uruhushya nkuko Munyakazi Sadate yabitangaje.

Undi utageze muri uyu mwiherero ni Sugira Ernest utararangiza ibiganiro na Rayon Sports ngo azakomeze kuyikinira nyuma y’uko amezi 6 yari yayitijwemo yamaze kurangira.

Related posts

Uko ama Fun Clubs ya Rayon sports yagabanye abakinnyi mu rwego rwo kubafasha muri iki gihe cya Covid19

Chief Editor

Umuyobozi wa Skol yavuze ko Perezida wa Rayon Sports nta ndangagaciro agira mu byo akora

Chief Editor

Kenya:Ikipe ya Gor Mahia yahawe igikombe cya Champiyona kubera covid19

Chief Editor

Leave a Comment