Ubukungu

Kigali:Isoko ry’umujyi wa Kigali n’iryo kwa Mutangana n’amaduka ayakikije byose byafunzwe

Nyuma yo kubona ukuzamuka kudasanzwe kw’imibare y’abanduye Coronavirus, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe umwanzuro wo gufunga isoko rya Nyarugenge n’iryo kwa Mutangana i Nyabugogo mu minsi irindwi.

Iki cyemezo cyafashwe kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama hashingiwe ku bwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Coronavirus muri Kigali kigatangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama.

Ni mu gihe mu minsi itatu gusa, abantu 219 biganjemo abakuwe mu isoko rya kijyambere rya Nyarugenge, iryo kwa Mutangana no muri Minisiteri zitandukanye basanganywe Coronavirus.

Itangazo ryashyizweho umukono na Rubingisa Pudence uyobora Umujyi wa Kigali, rimenyesha abakorera muri ayo masoko n’abayagana ko ‘guhera tariki ya 17 Kanama kugeza tariki 24 Kanama 2020, Isoko ryo kwa Mutangana, inyubako ikoreramo Isoko rya Kigali City Market n’amaduka ari mu nkengero zayo bifunzwe.’

Akarere ka Nyarugenge gafatanyije n’abayobora Isoko ryo kwa Mutangana baramenyesha abarikoreramo ahandi hateganyirijwe ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiribwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne, yabwiye RBA ko imikorere mu masoko igiye guhinduka mu buryo bwihariye akaba ashobora kwimurirwa mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Twabajyana nko ku Giticyinyoni n’ahandi, kugira ngo bigabanye uwo mubyigano hagati mu mujyi.’’

Umujyi wa Kigali wijeje abacuruzi bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika biri muri ayo masoko ko bahabwa igihe kugira ngo babikuremo. Ni igikorwa kizaba hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Mu rwego rwo gukurikirana abahuye n’abanduye, biteganyijwe ko abakorera muri ayo masoko bazapimwa Coronavirus ndetse aho bakoreraga hagaterwa imiti.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka 2453 banduye mu bipimo 334 270 bimaze gufatwa, 1648 barayikize mu gihe 797 bakiri mu bitaro naho umunani bitabye Imana.

Related posts

Kayonza:Inzu irimo ibicuruzwa yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka[Amafoto]

Chief Editor

Ku Rwanda singombwa politiki ikumira ibicuruzwa biva hanze – Min. Soraya

admin

RAB yatangiye kubarura abazahabwa ibiribwa bugarijwe n’amapfa

admin

Leave a Comment