November 28, 2020
Imyidagaduro

Bruce Melodie yishimiye ko ingagi bitiranwa yibarutse umwana w’imfura

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi cyane nka Bruce Melodie unakunda kwiyita ‘Igitangaza’ ndetse n’abafana be akaba ariko bitwa yishimiye ko Ingagi yitwa ‘Igitangaza’ yibarutse umwana w’imfura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama nibwo Ikigega mpuzamahanga cyita ku kubungabunga ingagi, Dian Fossey Gorilla Fund, cyatangaje ko ingagi yitwa ‘Igitanagza’ yibarutse umwana wayo wa mbere.

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter buvuga ko “Undi Mwana ! Igitangaza ukomoka mu itsinda rya ‘Urugwiro’ yibarutse umwana we wa mbere mu cyumweru gishize !”

Dian Fossey Gorilla Fund yatangaje kandi ko muri Gicurasi indi ngagi yitwa Mudakama yibarutse umwana wayo wa mbere.

Umuhanzi Bruce Melodie nawe yasubije ubu butumwa agaragaza ko yishimiye uyu mwana mushya uje mu muryango w’Ibitangaza.

Yagize ati “Inkuru nziza ku bitangaza.”

 

Ibarura ryakozwe mu 2016 ryerekanye ko umubare w’ingagi ukomeje kwiyongera mu gice cy’ibirunga, aho mu Rwanda habarurwaga ingagi 604 ziba mu miryango 41, bingana n’izamuka rya 26% kuko zavuye kuri 480 mu mwaka wa 2010.

Naho ingagi zo mu ishyamba rya Bwindi muri Uganda na Sarambwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) zavuye kuri 400 zigera kuri 459.

Ibyo byatumye ingagi zibarurwa mu gice cy’imisozi y’ibirunga zirenga 1000. 

Related posts

Ibyo nkora byose mbikesha Tom Close-The Ben

Chief Editor

The Ben n’ibindi byamamare bashenguwe bikomeye n’urupfu rwa mushiki we[Amafoto]

Chief Editor

Hamisa Mabetto yahishuye uburyo Diamond yamuteye inda gatatu igihe yabanaga n’umugore we Zari Hassan

Chief Editor

Leave a Comment