November 24, 2020
Hanze

Mali:Col.Goita yigambye ko ari we wateguye akanashyira mu bikorwa ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Ibrahim Keïta

Colonel Assimi Goita, yatangaje ko ari we wateguye akanashyira mu bikorwa umugambi wo guhirika Perezida Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wa Mali na Minisitiri we w’Intebe.

Uyu musirikare yari yagaragaye kuri Televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu, ubwo hatangazwaga ishingwa rya CNSP, ariko ntacyo yari yigeze atangaza.

Colonel Goita yiyeretse abaturage nyuma yo kubanza guhura n’abayobozi bakomeye mu ngabo z’igihugu no muri Minisiteri y’Ingabo, akavuga ko yabanje kuganira na bo, kugira ngo bashyireho umurongo uboneye igihugu gikomeza kuyoborwamo.

Akikijwe n’abasirikare bafite imbunda, colonel Assimi Goita, ku mugoroba wo ku wa 19 Kanama, yiyeretse abaturage, aho yagize ati “Mali ntigifite uburenganzira bwo kwibeshya”.

Col. Goita yashimangiye ko ari we uri inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa IBK ndetse ko afite gahunda yo gukomeza gahunda zo kuyobora Mali.

Yagize ati “Ndivuga, nitwa Colonel Assimi Goita, ndi Perezida wa Komite y’Igihugu iharanira ubushake bw’abaturage, (Comité National pour le Salut du Peuple (CNSP)”.

Yakomeje agira ati “Mali ubu ifite ikibazo gikomeye cy’ubukungu n’imibereho y’abaturage, ndetse n’umutekano. Nta burenganzira tugifite bwo kwibeshya. Mu gufata iki cyemezo, twashyize igihugu imbere ya byose. Icya mbere, ni igihugu cyacu cya Mali”.

Col Goita afite imyaka 40 y’amavuko yabarizwaga mu kigo cya gisirikare cya Kati, akaba ari umwe mu basirikare batangwaho urugero muri Mali.

Kuri ubu, ni we uyobora ingabo zitabara aho rukomeye “Forces spéciales” muri Mali.

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa IBK, ryiswe M5-RFP ryatangaje kuwa gatatu ko ryiteguye gukorana na Col Goita, mu gukomeza gahunda yo kuganisha igihugu cya Mali mu nzira nziza, kandi abaturage bifuza.

Col.Goita yari asanzwe ayobora umutwe w’ingabo zitabara aho rukomeye “Special Forces”

Related posts

Uganda:Umurundo w’abapolisi n’abasirikare biraye mu bagore barabasebya biteye n’ubwoba [Reba amafoto]

Chief Editor

Mali:Sobanukirwa abasirikare batatu bari ku ruhembe rwo guhirika Perezida Ibrahim Keïta

Chief Editor

USA:Mu nama yari yitabiriwe na Perezida Trump harimo umuntu urwaye Coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment