slider Ubuhinzi Ubukungu

MINECOFIN yasohoye agatabo gakubiyemo ibitekerezo byatanzwe n’abaturage mu gihe cyo gutegura igenamigambi

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yasohoye agatabo gakubiyemo ibitekerezo byatanzwe n’abaturage mu gihe cyo gutegura igenamigambi binyuze mu biganiro bitandukanye byakorewe mu nzego zitandukanye.

Iyi Minisiteri isobanura ko kariya gatabo gasobanurira umuturage uko ingengo y’imari yateguwe kandi gatanga amakuru mu nshamake y’ukuntu Leta ikusanya ubushobozi n’uko bukoreshwa ku rwego rw’Igihugu mu bikorwa byihutirwa nkuko byumvikanyweho mu gihe cyo gutegura igenamigambi rya Leta.

Gakubiyemo imirongo ngenderwaho ku ngengo y’imari nkuko amahame yo gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo ushinzwe biri mu ntego nkuru za Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kuzamura imiyoborere myiza nkuko bigarukwaho na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana.

Arahamagarira abaturage gukomeza gutanga ibitekerezo mu gihe cyo gutegura igenamigambi n’Ingengo y’Imari.

Ati: “Ndagira ngo nshimire buri wese uruhare yagize n’ibitekerezo yatanze mu gutegura Igenamigambi n’Ingengo y’Imari by’uyu mwaka wa 2020/2021, kandi mboneyeho umwanya wo guhamagarira abaturage bose gukomeza gutanga ibitekerezo byabo mu gihe cyo gutegura Igenamigambi n’Ingengo y’Imari, no gukomeza kugira uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zikubiye mu ngengo y’imari”.

Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2020/2021 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ingana na miriyari 3,245.7 z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongereyeho miriyari 228.6 ugereranyije na miriyari 3,017.1 yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2019/2020.

Muri yo, amafaranga aturuka imbere mu Gihugu aragera kuri miriyari 1,969.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 60.7% by’Ingengo y’Imari yose, mu gihe amafaranga aturuka hanze agera kuri miriyari 1,275.9 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 39.3% by’Ingengo y’Imari yose. Akaba agizwe na miriyari 492.5 z’inkunga z’amahanga bingana na 15.2% na miriyari 783.4 z’inguzanyo z’amahanga bingana na 24.1% by’Ingengo y’Imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe angana na miriyari 1,648.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 50.8% by’Ingengo y’Imari yose mu gihe amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere habariwemo ishoramari rya Leta agera kuri miriyari 1,597.7 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.2% by’Ingengo y’Imari yose.

Insanganyamatsiko y’Ingengo y’Imari ya 2020/2021 igira iti: “Kuzahura ubukungu hagamijwe gusigasira imibereho myiza, imirimo, ubucuruzi n’inganda”, ikaba yaratoranyijwe n’Abaminisitiri b’Imari b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo gushimangira ingamba zigamije kuzahura ubukungu no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Related posts

Gen. Kale Kayihura won’t reveal anything before meeting Museveni in person

admin

Rusizi:RIB yataye muri yombi abantu 40 bakekwaho gutera abangavu inda

Chief Editor

President Kagame urges Local leaders of caring residents’ lives

admin

Leave a Comment