November 29, 2020
Ubuzima

Covid-19 ni indwara igoye cyane nta n’uwakubwira ngo afite ubuhanga n’ubumenyi bwihariye mu kuyivura-Dr.Nsanzimana

Mu gihe mu Rwanda imibare y’abandura icyorezo cya Covi-19 imaze iminsi igaragaza ko ikomeza kuzamuka kurusha imibare y’abakira ari nako imibare y’abapfa izamuka,ibi bituma abantu bibaza ku bushobozi u Rwanda rufite bwo kuvura COVID-19.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko kuba abakira ari bake biterwa n’uko nta muti n’urukingo rw’iyo ndwara ruhari, kuko kugeza ubu ibyo bavura ari ibimenyetso by’iyo ndwara nk’uko yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday.

Dr Nsanzimana yagize ati “COVID-19 ni indwara igoye cyane, nta n’uwakubwira ngo afite ubuhanga n’ubumenyi bwihariye mu kuyivura cyangwa kuyikingira kuko nta n’umuti dufite uha umuntu uyifite ngo ahite ayikira ako kanya, ni ukugerageza.”

Ati “N’urukingo ntiruraboneka, rero kuvuga ngo ubushobozi bwo kuvura igihugu ntabwo gifite, ahubwo wavuga uti ‘Isi nta bushobozi ifite bwo guhagarika iki cyorezo, ariko dufite ibintu bishobora kutworohereza kucyirinda, n’uwarwaye agafashwa ariko mu by’ukuri uwamaze kuremba uburyo twagiye tubibona nta n’ubwo ari aha mu Rwanda gusa, hari ahantu hagera COVID-19 nyine ikatubera imbogamizi kuko yatunguye isi yose.”

Dr Nsanzimana avuga ko ubushakashatsi bwo kubona urukingo bukomeje, bukaba bugeze mu cyiciro cya gatatu kiganisha ku kubona urukingo rwizewe.

Ati “Abashakashatsi baracyabirimo. Iyaba hari umuti mwiza uvuga ngo urawuha abantu bagakira twari kuba tuwufite natwe, iyaba hari urukingo twari kuba turufite, ariko ibyo turimo gukora ubu ngubu ni ukurinda ko abantu bagera kuri biriya byiciro kuko abahageze mu by’ukuri abaganga bakora ibyo bashoboye hamwe no gufashwa n’Imana.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana yasabye abantu gukomeza kwirinda kujya muri ibyo bibazo byo kurwara COVID-19.

Kuri uyu wa Gatanu abari bamaze gukira bose hamwe ni 1,712 naho abakivurwa ni 1,057. Iki cyorezo mu Rwanda kimaze kuboneka ku bantu 2,780.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda bakomeje kuba cumi n’umwe.

Related posts

Abarwayi barindwi ba coronavirus mu Rwanda bamaze gukira

Chief Editor

Umubare w’abarwayi ba coronavirus mu Rwanda wiyongereho barindwi

Chief Editor

Kigali:Abakobwa n’umuhungu baregwa kwangiza imyanya ndangagikitsina ya Sandrine basobanuye neza uko babigenje

Chief Editor

Leave a Comment