Politiki slider Ubuhinzi

CAR:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zujuje inyubako izakora nka Guest House ya miliyoni 39.4Frw[Amafoto]

Itsinda Njyarugamba rya Kabiri ry’Ingabo z’u Rwanda (RWA BGII) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zatashye ku mugaragaro inyubako nshya izakora nka Guest House yakira abashyitsi mu Mujyi wa Brian, muri Perefegitura ya Haute Kotto.

Iyo Guest House yuzuye neza, yatashywe ku bufatanye n’abayobozi bakuru ba MINUSCA ndetse n’ubuyobozi bw’iyo Perefegitura, igizwe n’ibyumba bine byo kuraramo, icyumba cy’uruganiriro n’ubwogero.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko iyo nyubako yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miriyoni 39.4 (amadorari y’Amerika 40,767).

Perefe wa Haute Kotto Evariste Thierry, yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro kuba zarashyize mu bikorwa uwo mushinga w’ahaciro gakomeye.

Yagize ati: “Ndashima cyane ingabo z’u Rwanda kuri iki gikorwa remezo zadushyikirije uyu munsi. Ni ikimenyetso cy’ubuvandimwe; iyi nyubako izadufasha gucumbikira abayobozi bakuru bagenderera Perefegitura yacu.”

Umuyobozi w’iryo tsinda ry’ingabo z’u Rwanda Lt Col Leodomir Uwizeyimana, yavuze ko uwo mushinga washyizwe mu bikorwa hagamijwe kongera ubushobozi bwo kwakira abashyitsi bamara igihe gito muri Perefegitura ya Haute Kotto.

Uwo mushinga ni umwe mu yindi itandukanye y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zishyira mu bikorwa, itanga umusaruro wihuse ku iterambere ry’abaturage n’iry’Igihugu by’umwihariko.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda burashimira ubuyobozi bwa MINUSCA ko bushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yose igamije iterambere ry’abaturage ba Centrafrique ndetse n’Igihugu muri rusange.

Perefe wa Haute Kotto Evariste Thierry (wambaye umupira w’umukara n’umweru) yashyikirijwe imfunguzo za Guest House avuga ko izabafasha kwakira abashyitsi

Related posts

Kicukiro: Youths accuse local leaders of exploitation

admin

Ingendo mu modoka rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zahagaritswe

Chief Editor

Bursary dilemma: MINEDUC clairifies the living allowance significance

admin

Leave a Comment