November 28, 2020
Hanze

Mali: Ibiganiro hagati y’intumwa za CEDEAO n’agatsiko kahiritse ubutegetsi bwa Perezida Keïta ntacyo byagezeho

Ibiganiro muri Mali bigamije gucyemura ikibazo cya politike cyavuye ku ihirikwa ry’ubuetegetsi ryo mu cyumweru gishize, byarangiye nta masezerano agezweho.

Abategetsi bo muri Afurika y’uburengerazuba bavuze ko Perezida wahiritswe Ibrahim Boubacar Keïta akwiye gusubizwa ku butegetsi.

Ariko intumwa zabo zo mu muryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo muri ako karere uzwi nka CEDEAO/ECOWAS, zananiwe kwemeza agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi ko ari uko bikwiye kugenda.

Mbere yuko ahirikwa, Keïta yari yaramaganwe n’abaturage mu myigaragambyo, ndetse hari benshi bishimiye ihirikwa ku butegetsi rye.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo ya Col Ismaël Wagué, umuvugizi w’ako gatsiko k’abasirikare, avuga ko nyuma yuko ibiganiro ntacyo bigezeho, icyemezo cya nyuma ku butegetsi bw’inzibacyuho kizafatwa n’Abanya-Mali.

Ariko igitekerezo cyuko Perezida Keïta yasubira ku butegetsi gishobora kuba cyanzwe n’uyu mugabo we ubwe, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

AFP isubiramo amagambo akubiye mu matangazo atandukanye y’impande zombi avuga ko uwo wari perezida, ufunze kuva yahirikwa ku wa kabiri w’icyumweru gishize, atagishaka gusubira ku butegetsi.

Itsinda ry’intumwa z’abahuza riyobowe na Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria.

Amagambo ya Col Wagué yasubiwemo avuga ko ubu iryo tsinda rigiye gushyikiriza raporo abukuru b’ibihugu bo muri ako karere bo mu muryango wa CEDEAO.

Ibi biganiro byari byatangiye ku wa gatandatu, bitangizwa n’ikiganiro kigufi. Nuko birakomeza no ku cyumweru n’ejo ku wa mbere.

Ubwo umunsi w’ibiganiro wo ku cyumweru warangiraga, Jonathan yagize ati: “Hari amasezerano amwe twagezeho, ariko ntabwo twageze ku masezerano ku bibazo byose”.

Ku wa gatanu ushize, ababarirwa mu bihumbi mu baturage ba Mali biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Bamako bishimira ihirikwa ry’ubutegetsi, ryamaganwe n’amahanga.

Mu mwaka wa 2018,Keïta yatsinze amatora kuri manda ya kabiri, ariko guhera mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka yakomeje kwamaganwa mu myigaragambyo kubera ruswa, gucunga nabi ubukungu ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.

Ndetse hariho n’uburakari mu basirikare bushingiye ku mishahara ndetse n’intambara mu majyaruguru n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu, yahitanye abasirikare batari bacye mu mwaka ushize.

Col Ismaël Wagué,(hagati) umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi bwa Perezida Keïta avuga ko nyuma yuko ibiganiro ntacyo bigezeho

Related posts

Kureba abakene bidufasha kuvumbura ubwiza bw’Imana-Papa Francis

Chief Editor

Tanzania:Perezida Magufuli yirukanye burundu umukozi wa Leta wacagaguye igitabo cya Kor’Ani

Chief Editor

Iby’ingenzi Perezida Magufuli yavugiye mu gace avukamo birimo n’umuti wavuye umwana we Covid19

Chief Editor

Leave a Comment