November 29, 2020
Hanze

Mali:Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Keïta bahawe inzibacyuho y’umwaka

Abahuza bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO/ECOWAS) babwiye agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi muri Mali ko bakwemera inzibacyuho itarengeje amezi 12, nkuko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza.

Reuters isubiramo amagambo y’ibiro bya perezida wa Nigeria bivuga ko iyo nzibacyuho yayoborwa n’umusivile cyangwa uwasezerewe mu gisirikare.

Umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi aheruka gutangaza ko bifuza inzibacyuho y’imyaka itatu ikuriwe n’umusirikare.

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yahawe raporo yuko ibikorwa byo kugerageza gukora ubuhuza muri Mali byagenze. Byayobowe na Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria.

Ku itariki ya 18 y’uku kwezi kwa munani, abasirikare bigabije umurwa mukuru Bamako bata muri yombi Perezida Ibrahim Boubacar Keïta. Kugeza ubu baracyamufunze.

Nyuma yaho, ababarirwa mu bihumbi mu baturage ba Mali bagiye mu mihanda y’i Bamako bishimira ihirikwa ry’ubutegetsi. Amahanga yo yararyamaganye.

Gusa mbere yuko ahirikwa, hari hashize amezi Keïta yamaganwa mu myigaragambyo kubera ruswa, gucunga nabi ubukungu n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.

Hashize n’igihe hari uburakari mu ngabo za Mali bushingiye ku mushahara n’intambara mu majyaruguru zirwana n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu. Mu mwaka ushize yahitanye abasirikare batari bacye.

Related posts

Umugabo ushaje kurusha abandi ku isi yitabye Imana

Chief Editor

Perezida Museveni yahinduye amazina ye yongeramo izina ‘Tibuhaburwa’

Chief Editor

Afurika:Igihugu rukumbi cyari gisigaye kitarageramo coronavirus yakigezemo

Chief Editor

Leave a Comment