November 24, 2020
Ubuzima

Ngoma:Agronome w’umurenge yagonzwe n’imodoka saa moya zibura itanu ahita yitaba Imana

Umukozi w’umurenge wa Gashanda ushinzwe ubuhinzi (Agronome)witwa Niyitegeka Tharcisse w’imyaka 35 y’amavuko yagonzwe n’Imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU
Ifite nimero iyiranga RAC 394G ahita yitaba Imana.

Ni impanuka yabereye mu mudugudu wa Kanyinya akagari ka Mutsindo umurenge wa Gashanda kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020 saa kumi n’ebyiri na 55 z’umugoroba isaha ntarengwa yashyizeho yo kugera mu rugo yegereje nk’uko amakuru agera kuri IGIRE ibivuga.

Amakuru avuga kandi ko iyo modoka yari itwawe na Musafiri Moise w’imyaka 65 y’amavuko ikaba imwe mu ziri mukazi ko gutwara abajyanama b’ubuzima batera imiti yica imibu.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gashanda Buhiga Josué, yemereye IGIRE ko ayo makuru ariyo ndetse ko yamugonze imuturutse inyuma atwaye moto,kuko bose bavaga mu kagari ka Mutsindo berekeza ahantu hamwe.

Ati”Twari tuvuye mu kazi nawe hari mu masa kumi n’ebyiri.Hari ikibazo twari turimo nawe cy’ubutaka,ubwo dutandukanye na we ndetse na musabye ko niyagera mu rugo ari bumpe raporo kuri telefone y’ikibazo uko cyagenze kuko niwe wandikaga ubwo ngeze mu icumbi uwo mwanya bahita bampamagara ngo ninze ntabare agronome agize impanuka.

Ubwo nagiye ku murenge mfata imodoka ariko numvaga ari impanuka yoroheje yaba yakomeretse ariko atitabye Imana,mpageze nsanga byarangiye.Ikigaragara ni uko imodoka yamugonze imuturutse inyuma bose berekeza mu cyerekezo kimwe ariko n’abaturage bari aho ngaho babonye ko iyo modoka yari ifite umuvuduko udasanzwe”.

Gitifu yavuze ko iyo modoka hari undi muturage wari hafi aho yakomerekeje byoroheje bitewe n’umuvuduko yari ifite.

Yasabye abaturage b’umurenge wa Gashanda kujya bitwararika bakajya bakora imirimo yabo hakiri kare kugira ngo amasaha ya genwe muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya covid-19,azajya asanga bageze mu rugo kuko umuvundo wo mu muhanda abantu batanguranwa n’iyo saha,ushobora kuba intandaro y’impanuka zo mu muhanda.

Anasaba abatwara ibinyabiziga kutitwaza ariya masaha yagenwe ngo bitume batwara ibinyabiziga byabo mu muvuduko ukabije ushobora gutera impanuka.

Umushoferi w’iyo modoka yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri station ya polisi ya Kibungo, naho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya Kibungo gukorerwa Autopusi.Ubwo Moto n’iyo modoka byose byarajwe ku murenge wa Gashanda.

Imana imwakire mu bayo!

Niyitegeka Tharcisse wari Agronome w’umurenge wa Gashanda yitabye Imana afite imyaka 35 y’amavuko

Related posts

Umusirikare yabaye umuntu wa Gatatu uzize covid-19 mu gihe Umubare w’abakize wiyongereye

Chief Editor

OMS yikomye bikomeye Tanzania ku kuba yarajenjekeye ingamba zo kwirinda Covid19

Chief Editor

Umubare w’abamaze gukira covid19 mu Rwanda ugeze kuri 54 mu gihe abarwayi biyongereye

Chief Editor

Leave a Comment