November 29, 2020
Politiki

MINALOC yanyomoje itangazo ryayitiriwe ryo guca amande y’umurengera abarenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC yanyomoje itangazo ryiriwe ricaracara ku mbugankoranyambaga rigaragaza amande abatazajya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 bazajya bacibwa gusa ibyo abaturage ntibahise babyakira kuko bavugaga ko amafaranga bazajya bacibwa ari umurengera.

Mu ijro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kanama nibwo ku mbuga nkoranyamba zitandukanye ziganjemo Whatsapp hatambutse ubwo butumwa bugaragaza ibiciro by’amafaranga bizajya bifatirwa abantu batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 iryo tangazo rikaba ryari ryitiriwe MINALOC.

Harimo ahavugaga ko abazajya bafatwa bazajya bacibwa amande y’amafaranga atandukanye bitewe n’uburemere bw’icyaha bafatiwemo ndetse naho baba bagikoreye, ni ukuvuga mu mujyi wa Kigali, uturere twunganira umujyi ndetse n’ibice by’icyaro.

Muri iryo tangazo urebye ikosa ryahanishwaga amafaranga macye ni ukutambara agapfukamunwa ndetse no kutakambara neza byose bihanishwa amande y’amafaranga angana n’ibihumbi bitanu (5,000 Rwf) mu mujyi wa Kigali, ibihumbi bibiri (2,000 Rwf) mu turere twunganira umujyi wa Kigali ndetse n’uturere tw’icyaro.

Naho ikosa rikomeye rihanishwa amafaranga menshi ni ukurenza umubare w’abakozi bateganyijwe gukora mu kazi, aho ryavugaga ko bihanishwa amande angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Rwf) kuri buri mukozi warenzeho mu mujyi wa Kigali. ibihumbi ijana (100,000 Rwf) kuri buri mukozi warenzeho mu turere tw’unganira umujyi wa Kigali ndetse n’ibihumbi mirongo itanu (50,000 Rwf) kuri buri mukozi wo mu turere tw’icyaro.

Icyo abaturage batandukanye bakunze kugarukaho ni amande angana n’ibihumbi 25,000 Rwf kuri buri muntu yari kuzajya acibwa n’abantu barenze ku mabwiriza yo gushyingura umuntu wapfuye, aho biteganyijwe ko abantu batagomba kurenga 30.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibinyujije ku rukuta rw Twitter yatangaje ko abanyarwanda badakwiye guha agaciro iyo nyandiko ndetse n’izindi ziyitirirwa didafite umukono nderse n’ibirango byayo.

Aho yagize iti “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irasaba Abanyarwanda kudaha agaciro inyandiko ziyitirirwa ziri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zidafite umukono,ibirango byayo,n’aho zaturutse. Amabwiriza ya Minisiteri atanzwe mu nyandiko yose aba ariho ibirango bya Leta n’umukono”.

Ubusanzwe iyo abantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, basobanurirwa ibi byayo bakanigishwa ndetse bacibwa amande atari umurengera ntuma bakarekurwa.Gusa Hari n’ababanza bagapimwa bakabona kurekurwa nyuma yo kureba uko ubuzima bwabo buhagaze.

Ubutumwa bwa MINALOC buhumuriza Abaturage
Itangazo ry’ibihano ryari ryitiriwe MINALOC ikaba yariteye utwatsi

Related posts

Muri iki gihe cya Covid-19 ingendo zaragabanutse bituma n’impanuka zigabanuka-CP Kabera

Chief Editor

Amasezerano y’i Luanda :U Rwanda rwarekuye abagande 17 rusaba Uganda ibintu bitatu by’ingenzi

Chief Editor

Dufite ibibazo birebana n’ingendo zambukiranya imipaka kandi biteza igihombo kinini cyane-Perezida Kagame

Chief Editor

Leave a Comment