November 30, 2020
Politiki

MINEMA ivuga ko impunzi z’Abarundi 1800 mu Rwanda bamaze kwiyandikisha bifuza gutahuka

Tariki 27 Kanama 2020 wabaye umunsi ukomeye ku mpunzi z’Abarundi bakabakaba 500 bari barahungiye mu Rwanda basubiye mu Burundi nyuma y’imyaka 5 bacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama, kuri ubu yiswe Umurenge wa 13 w’Akarere ka Kirehe bitewe n’uburyo abayituyemo basigaye babana n’abandi Banyarwanda ndetse bakanitabira gahunda za Leta zitandukanye.

Gahunda yo koroshya icyo gikorwa yabaye abo baturage b’u Burundi basabye gufashwa gutahuka ku bushake ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Kuri ubu UNHCR ikomeje kwandika impunzi zose zaba zifuza gutahuka mu Rwanda hose, aho kuri ubu imaze kwakira ubundi busabe bw’abantu 1800 bifuza gutahuka nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) nk’uko Imvaho nshya ibitangaza.

Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda Elise Villechalance, avuga ko abamaze kwiyandikisha bifuza gutaha biganjemo abo mu nkambi ya Mahama icumbikiye abasaga ibihumbi 60, n’abandi bake babarirwa mu barenga ibihumbi 11 batuye mu mijyi itandukanye.

Igenda neza ry’iyo gahunda ryitezwe gusuzumirwa ku mpunzi zafashijwe gutahuka muri imu kiciro cya mbere, habone kwemerera ikiciro cya kabiri gutahuka.

Yagize ati: “Ntekereza ko hazabaho indi nama yo kugenzura uko byagenze, ibyagenze neza, n’aho tugikeneye kuvugurura. Hari abandi benshi bazafashwa gutaha nyuma y’aba mbere.”

Bivugwa ko atari impunzi z’Abarundi zose zifuza gutahuka, kandi ngo n’abatahutse si ko bose bariyakira mu buzima bushya batangiye nyuma y’imyaka itanu baba mu kindi gihugu.

Binavugwa ko umubare munini w’Abarundi bacumbikiwe mu Rwanda bazahamara igihe kinini.Umubare munini w’impunzi zimaze gutahuka mu bihugu bigize Akarere, baturuka mu Gihugu cya Tanzania ari na yo yakiriye benshi ugereranyije n’utundi duce.

Imibare ya UNHCR igaragaza ko kugeza mu mpera za Kamena 2020, mu Karere habarurwaga impunzi zirenga 430,000 .Tanzania ni yo yari icumbikiye Abarundi benshi bakabakaba ibihumbi 165, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) icumbikiye 103,690, u Rwanda 72,007, Uganda 48,275, Kenya 13,800, Mozambique 7,800, Malawi 8,300, Afurika y’Epfo 9,200 na Zambia 6,000.

Ikiciro cya mbere cy’impunzi z’Abarundi batahutse bavuye mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe bageze mu gihugu cy’u Burundi amahoro

Related posts

MINALOC itangaza ko igihano gihabwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kigiye kwiyongera

Chief Editor

Ambasade ya Israel mu Rwanda yafunze imiryango

Chief Editor

Uko Félicien Kabuga yafashwe ku bufatanye bw’ibihugu icyenda na Polisi mpuzamahanga

Chief Editor

Leave a Comment