November 24, 2020
Ubutabera

Kayonza:Yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa afite amapingu akangisha abaturage ko ari Liyetona muri RDF akabambura amafaranga

Uwitwa Nkubito Emmanuel w’imyaka 22 ukomoka mu karere ka Gatsibo,yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa arimo yaka amafaranga abaturage anabambika amapingu ngo bishe amabwiriza yo kwirinda covid-19 yiyise umusirikare w’ipeti rya Liyetona.

Nkubito yafashwe ku wa Kane tariki ya 27 Kanama afatwa na Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Kayonza ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Nkubito yagendaga yereka abaturage ifoto ye muri telefoni yambaye umwambaro wa gisirikare ndetse uriho ibirango bya ofisiye wo ku rwego rwa Liyetona (Lieutenant), yari anafite amapingu yagendaga yambika abantu. Ibyo byose  nibyo yifashishahaga  afata abantu batubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19 akabaka amafaranga.

CIP Twizeyimana yagize ati   “Abapolisi bamufata bamusanganye ifoto ye muri telefoni yambaye umwambaro wa Gisirikare, abaturage bavuze ko ariyo yifashishaga abaca amafaranga iyo batabaga bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyangwa hari irindi kosa abafatiyemo. Nkubito kandi yafatanwe amapingu yagendaga yambika abantu asanze mu makosa.”

Ubwo Nkubito yafatirwaga  mu mujyi wa Kayonza kuri uyu wa Kane mu gitondo yari amaze kwambika abasore babiri amapingu asanze batambaye udupfukamunwa, buri umwe amwaka amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

CIP  Twizeyimana ati   “Abaturage bamugiriye amacyenga babimenyesha abapolisi baraza baramufata baramubaza basanga ntiyigeze aba mu gisirikare cy’u Rwanda, gusa akavuga ko imyenda yifotorejemo yayikuye ku muvandimwe we w’umusirikare atashatse kuvuga amazina.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kujya bashishoza ku bantu bagenda biyitirira inzego kuko abambuzi babaye benshi muri iki gihe. Yabibukije ko n’ubwo inzego z’umutekano ziri mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ntawe zaka amafaranga.

Yashimiye abaturage bagize amacyenga bakabimenyesha Polisi, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abantu bameze nka Nkubito cyangwa abakora ibyaha mu bundi buryo. Nkubito yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Mukarange kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 279 ivuga ko  Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.   Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Related posts

Rubavu:Umusore yafatanwe udupfunyika 1000 tw’urumogi ku mayeri y’umupolisi n’uwo yarugurishaga

Chief Editor

Operasiyo y’ifatwa rya Nshimiyimana umaze ibyumweru ashakishwa nyuma yo gukekwaho kwica umugore we

Chief Editor

Ngoma:Yaguwe gitumo arimo guha ruswa umuyobozi wa DASSO

Chief Editor

Leave a Comment