December 3, 2020
Iyobokamana

Kirehe:Abantu 118 bo mu mirenge 8 bafatiwe mu butayu n’ubuvumo bari mu masengesho nta bwoba bwa covid-19 barambikanyeho ibiganza[Amafoto]

Abantu 118 bafatiwe  aho bita mu butayu buherereye mu kagari ka Rwanteru umurenge wa Kigina bari mu masengesho, ni mu gihe nyamara ibyo bakoze byari binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 ndetse bari n’ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bafatwa na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe.

Bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 kuko bari begeranye cyane kandi basenga barambikanaho ibiganza.Ikindi Kandi ahantu bari bari hashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo kuko ni mu ishyamba kandi baba bari munsi y’urutare (Ubuvumo).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo aba bantu bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuko nibo batanze amakuru.

Yagize ati   “Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu baturuka mu madini n’amatorero atandukanye bajya guteranira ahantu mu ishyamba riherereye mu murenge wa Kigina. Abapolisi bagiyeyo basangamo abantu 118 bose baturuka mu mirenge 8 muri 12 igize akarere ka Kirehe, twasanze nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bubahirije kuko bari begeranye cyane ndetse batambaye udupfukamunwa.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko usibye no kuba bakwanduzanya icyorezo cya COVID-19 ahantu bari bateraniye ubwaho hashobora kubagiraho ingaruka kubera imiterere yaho.

Ati   “Hariya hantu basengera ni mu ishyamba ririmo ibibuye ndetse n’urutare runini, hari ababa baruryamye munsi abandi baryamye ku mabuye ibintu bishobora kubagiraho ingaruka.”

Yakomeje avuga ko muri bariya bantu 118 harimo abantu 39 baturutse mu murenge wa Nyamugari mu gihe nyamara uyu murenge bitewe n’aho uherereye mu karere ka Kirehe uri mu gace katizewe neza ku bwandu bwa COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage guhindura imyumvire bagakora ibintu babanje gushyiramo inyurabwenge kuko nta kuntu umuntu yashora ubuzima bwe mu makuba. Yabasabye kubahiriza no gukurikiza amabwiriza Leta iba yatanze kuko iba igamije ko bagira ubuzima bwiza.  Abafashwe bose bajyanywe ku biro by’umurenge wa Kigina kugira ngo basuzumzwe ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite nyuma bazahabwe ibihano hakurikijwe amategeko. Abafashwe bari bagizwe n’abagabo 6, abagore 88 ndetse n’urubyiruko 24  ruri munsi y’imyaka 16.

Basengeraga mu buvumo buri munsi y’ibibuye byashoboraga kubatwara ubuzima
Abehshi nta dupfukamunwa bari bambaye ndetse nta ntera ya metero yari hagati yabo
Bafashwe saa moya zegereje isaha yatanzwe y’uko abantu bagomba kuba bari mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa covid-19
Aho bafatiwe ni mu butayu buherereye mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe

 

Related posts

Arabia Sawudite:Abakora Umutambagiro mutagatifu i Maka bavuye kuri miliyoni zisaga ebyiri bagera ku bihumbi 10

Chief Editor

Uko umunsi mukuru wa Eidil Fitr uzizihizwa ku bayisilamu basoje Ramadhan byashyizwe ahagaragara

Chief Editor

Mufti Hitimana avuga ko muri Ramadhan abatishoboye bazafashwa nk’uko bisanzwe bari mu rugo

Chief Editor

Leave a Comment