Ubukungu

Kigali:Isoko rizwi nka Kigali City Market ryongeye gufungurwa

Umujyi wa Kigali watangaje ko Isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market rizongera gukorerwamo kuva tariki ya 3 Nzeri 2020,naho iryo ahazwi nko kwa Mutangana rikazakomeza gufunga kubera imiterere yaryo.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri twitter y’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 31 Kanama 2020.

Riragira riti:“Nyuma y’ibipimo bya Minisiteri y’ubuzima byerekana ko abakoreraga mu masoko yari yarafunzwe bapimwe n’abo bahuye nabo bagakurikiranwa, ndetse n’inyubako zigaterwa umuti wo kuhasukura;

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose ko isoko rya Kigali City Market rizafungurwa kuwa kane tariki 03/09/2020.

Ubuyobozi bw’iri soko burasabwa ko mbere y’uko rifungurwa bubanza gutegura ibi bikurikira; uburyo bunoze bwo gukaraba intoki, imirongo igaragaza abarigana no kugabanya ubucucike burigaragaramo kandi bigakorwa bitarenze kuwa Gatatu tariki 02/09/2020.

Naho isoko rizwi nko kwa Mutangana-Nyabugogo kubera imiterere yaryo rizakomeza gufunga. Abacururizagamo cyangwa abaharangurizaga bazakomeza gukorera aho bagenewe ariho Giticyinyoni na Nzove”.

Aha banongeraho ko nk’uko amabwiriza abiteganya mu isoko rya Nyarugenge ryemerewe gufungura abarikoreramo bazajya basimburana burimunsi ku buryo hazajya hakoreramo 50% by’abahakoreraga.
Aya masoko yombi amaze ibyumweru bibiri afunze ku mpamvu zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virusi.

Icyemezo cyo gufunga aya masoko cyafashwe tariki 16 Kanama hashingiwe ku bwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Coronavirus muri Kigali gitangira gushyirwa mu bikorwa tariki 17 Kanama.

Umujyiwa Kigali wafashe uwo mwanzuro wo kuyafunga kugira ngo harebwe niba abayakoreragamo bataranduye iki cyorezo, nyuma nibwo hafashwe ingamba zo gupima abayakoreramo bose.

Ni mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa hakaba hamaze kugaragaramo abarwayi ba Corona Virusi barenga 1000, muri aya masoko yose.

Byaratumye imibare yabandura ikomeza kwiyongera hanafatwa ingamba zo guhagarika ingendo mu modoka rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’isaha yo kugera mu rugo iba saa moya ivuye kuri saa tatu zari zimenyerewe.

Abamaze kwandura Covid-19 bose hamwe mu Rwanda bagera ku 4063 harimo 2013 bamaze gukira,naho16 bamaze kwitaba Imana naho 2034 bakaba bakirwaye bakurikiranirwa ahabugenewe.

 

Related posts

Kirehe: Umukozi ukorana na NAEB kohereza hanze urusenda yambuye abahinzi

admin

Karongi: Koperative y’abahinga ikawa yikuye mu bihombo yatewe n’ibiza n’uwari Perezida

admin

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 iziyongeraho 7.5% ugereranyije n’iya 2019/2020

Chief Editor

Leave a Comment