November 23, 2020
Politiki slider

“Mfite ubushake kandi nzabishobora”-Uwacu Julienne avuga ku nshingano yahawe zo kuyobora FARG

Umuyobozi mukuru mushya w’Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG),Hon.Uwacu Julienne,yavuze ko mu kazi ke azaharanira kuzuza aho Ruberangeyo atagejeje kandi ko azakorana na we bya hafi.

kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Nzeri 2020 nibwo umuhango wo guhererekanya ububashaka hagati Uwacu na Ruberangeyo Theophile umazeho imyaka hafi 11 ayobora FARG wabaye, uyoborwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage,Nyirarukundo Ignacienne.

Ruberangeyo avuga ko ihungabana ari inzitizi ku iterambere ry’abarokotse kuko rituma batiteza imbere mu byo bakora.

Ati: “Rwose Hon. Uwacu nimuramuka muranduye ikibazo k’ihungabana muzaba mukoze ikintu gikomeye kuko rituma abarokotse badatera imbere.”

Hon.Uwacu yavuze ko mu kazi ke azaharanira kuzuza aho Ruberangeyo atagejeje kandi ko azakorana na we bya hafi.

Ati “Mfite ubushake kandi nzabishobora.”

Avuga ko bimwe mu byo azashyiramo imbaraga ari mu buzima. Kandi ngo akazi ntazagafata nk’akazi gusa ahubwo azabifata nk’umuhamagaro.

Uwacu kandi avuga ko azita no ku burezi kuko ngo umuntu wize neza aba ahawe akabando ko kuzifasha.

Ku kibazo cyo guhangana ndetse no kurandura ihungabana, Hon.Uwacu yavuze ko atari ikibazo cyarangira umunsi umwe ariko ko azakorana n’abahanga bakareba uko cyagabanuka.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yijeje ubufatanye busesuye Uwacu Julienne, Umuyobozi kugira ngo intego Igihugu kihaye yo gukura abaturage mu bukene muri rusange igerweho.

Nyirarukundo wayoboye uyu muhango,yibukije Umuyobozi bushya ko mu byo bazibandaho harimo kwihutisha buruse ku banyeshuri, inkunga y’ingoboka igenerwa abakecuru n’abasaza b’Intwaza n’abandi bagenerwa inkunga zitandukanye.

Yashimiye kandi Leta y’u Rwanda yita ku mibereho y’abatishoboye barokotse Jenoside, abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi bwa FARG ku bikorwa bitandukanye bakoze.

Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG),kimaze imyaka 22 FARG,imyaka 11 yayobowe na Theophile Ruberangeyo wasimbuwe na Hon Uwacu Julienne.

Nyirarukundo Ignacienne niwe wayoboye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati ya Ruberangeyo na Hon Uwacu Julienne
Hon Uwacu Julienne yavuze ko azakorana umurava mu gusigasira imibereho myiza y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Related posts

Kayonza:IBUKA ihangayikishijwe n’ahajugunywe Abatutsi bishwe muri Jenoside hatagaragazwa

Chief Editor

Umwiherero wa 17 usize iherezo ku mabwiriza ya Emmanuel Mudidi yateje ibibazo mu ireme ry’uburezi

Chief Editor

Sobanukirwa ubutaka bwiswe “Santimetero” bwabaye intangiriro idatsikira yo kubohora igihugu no gukomera kw’ingabo za RPA

Chief Editor

Leave a Comment