November 30, 2020
Ubutabera

Gatsibo:Abakozi batatu b’akarere bafatiwe mu kabare banywa inzoga banarya burusheti bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Abakozi batatu b’Akarere ka Gatsibo basezeye mu kazi kabo, nyuma yo gufatirwa mu kabari barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 barimo banywa ndetse banarya burusheti.

Mu ijoro rya tariki 29 rishyira tariki 30 Kanama 2020, mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Rwimitereri niho hafatiwe Abahuzabikorwa ba DASSO.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko mu bakozi b’Akarere bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 harimo Kaijuka Yussuf Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Murambi na Rugamba Sam wa Kiramuruzi.

Ati: “Aba bafashwe bari kumwe n’uwitwa Musabyemariya umucungamutungo wa G.S Rwimitereri mu gihe cya saa mbiri n’igice z’ijoro. Basanzwe banywa inzoga, barya na burusheti mu kabari k’uwitwa Habumugisha Emmanuel”.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko nyiri akabari yaciwe amande nubwo atagaragaza ingano yayo ariko akongeraho ko akabari ke gafungwa burundu.

Yongeraho kandi ko nyuma y’uko abahuzabikorwa ba DASSO nabo babonye amakosa bakoze ko adakwiye, bahisemo kwandika basezera.

Ati: “Bashyize ku munzani basanga badakwiye gukomeza inshingano zabo maze basezera ku kazi ariko bavuga ko ari impamvu zabo bwite.”

Amakuru avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB rwahise ruta muri yombi abahuzabikorwa ba DASSO, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.

Hari kandi umucungamutungo w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwimitereri, Musabyemariya, na we ubuyobozi buracyamukurikirana.

Meya Gasana, avuga ko nk’abayobozi bakwiye gutanga urugero rwiza mu kubahiriza amabwiriza kugira ngo babe ‘nkore neza bandebereho’. Ashimangira ko urugamba rukomeje bityo ko n’undi uzabifatirwamo azajya ahabwa ibihano bikomeye byo mu rwego rw’akazi.

Related posts

Ngoma:Umusore yagize umujinya w’uko umugabo yamwimye umukobwa we ashaka kumwica amubuze yadukira Inka y’aho arayica

Chief Editor

Musanze:Mutekano mu mudugudu yishe mu genzi we amutemye afatirwa ku Cyanika atorotse

Chief Editor

Nyamagabe:Yaguwe gitumo amaze guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 20Frw mu bihumbi 100Frw yari yamwemereye

Chief Editor

Leave a Comment